Iyi serivisi ifasha ba nyir’amapikipiki (moto) gufata gahunda no kwishyura isuzuma ry’imyuka irekurwa n’ikinyabiziga. Igafasha kandi na ba nyir’imodoka bafite icyemezo cy’isuzuma rya tekinike cyemewe, ariko badafite icyemezo cy’imyuka irekurwa n’ibinyabiziga, gufata gahunda bakanahitamo aho isuzuma rizakorerwa
Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) binyuze ku rubuga rwa IremboGov.
Impamvu isuzuma ry’imyuka ari ingenzi
Bigabanya imyuka yangiza ishobora gutera indwara z’ubuhumekero, umutima, cyangwa ubwonko.
Bishishikariza gusuzumisha no gusana ikinyabiziga kenshi kugira ngo bigabanye imyuka yangiza.
Bigamije guteza imbere ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha neza lisansi n’izikoresha amashanyarazi.
Amakuru y’ingenzi mbere yo gusaba serivisi
Ushobora gusaba iyi serivisi gusa iyo:
Ikinyabiziga cyawe ari moto, kandi uri gusaba isuzuma ku nshuro ya mbere .
Imodoka yawe ifite icyemezo cya tekinike kigifite agaciro
Amande yose yo mu muhanda yirishyuwe
Ugomba kuba ufite nomero ya pulake y’ikinyabiziga cyawe.
Ku modoka zifite icyemezo cya tekinike cyangwa isuzuma ry’imyotsi cyataye agaciro, saba serivisi ya “Gahunda yo gusuzumisha ikinyabiziga ku nshuro ya mbere”; kanda hano wige byinshi kuri iyi serivisi.
Iyo ikinyabiziga gitsinzwe ku nshuro ya mbere
Isuzuma rya kabiri rigomba gusabwa mu minsi 14 uhereye igihe ikinyabiziga cyatsindiwe isuzuma rya mbere.
Isuzuma rya kabiri ryishyurwa 50% by’igiciro cy’isuzuma rya mbere.
Iyo urengeje iminsi 14, wishyura amafaranga yose angana n’ayo wishyuye ku isuzuma rya mbere.
Abemerewe gusaba
Moto zose zikora mu Rwanda zisabwa gusaba iyi serivisi, uretse izikoresha amashanyarazi gusa
Imodoka zose zifite icyemezo icyemezo cya tekinike kigifite agaciro ariko zidafite icyemezo cy’isuzuma ry’imyotsi ituruka mu kinyabiziga.
Aho isuzuma rikorwa:
Isuzuma ribera mu ma site akurikira
Rwamagana
Huye
Musanze
Remera
Ndera (bibanda cyane cyane ku makamyo afite ubushobozi bwo gutwara toni 3.5 cyangwa zirenga no ku ma pikipiki (moto) adakoresha amashanyarazi).
Igihe bifata
Gahunda yo gusuzuma ikinyabiziga cyawe uhita uyihabwa ako kanya nyuma yo kwishyura.
Igiciro:
Giterwa n’ubwoko bw’ikinyabiziga. Reba ibiciro bigaragara mu gihe uri gusaba serivisi.
Intambwe zo Gusaba iyi serivisi
Intambwe 1: Sura urubuga www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe y’ IremboGov.
Niba nta konti ufite, ushobora gukomeza utinjiye muri konti yawe.
Turagushishikariza gukoresha konti yawe, kugira ngo bikorohere gukurikirana ubusabe bwawe. Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti yawe
Intambwe ya 2: Hitamo serivisi ya “Gahunda ya mbere y'isuzuma rikorwa mu kugenzura imyuka irekurwa n'amapikipiki n'ibindi binyabiziga bifite icyemezo cya tekinike kigifite agaciro” ibarizwa mu cyiciro cya “ Ibyemezo By'ubushinjacyaha N'ubugenzacyaha”.
Intambwe ya 3: Kanda “saba”
Intambwe ya 4: Uzuza amakuru agendanye n'ikinyabiziga hanyuma ukande “ibikurikira”.
Intambwe ya 5: Suzuma ko amakuru ari ukuri, injiza nimero ya telefone yawe na/ cyangwa aderesi ya emeyili, ushyire akamenyetso mu kazu ko kwemeza, hanyuma ukande Ohereza
Intambwe ya 6: Nimero yo kwishyuriraho (intangizwa na 88…) izahita itangwa kugira ngo wishyure. Kanda kuri Kwishyura.
Nyuma yo Kohereza Ubusabe
Nyuma yo kwishyura, uzahabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa emeyili bikumenyesha igihe, itariki n’aho uzasuzumishiriza ikinyabiziga cyawe.
Ugomba kujyana ikinyabiziga cyawe mu kigo wahisemo ku itariki wahawe witwaje n’ubutumwa bugufi wahawe umaze kwishyura.
Nyuma yo gutsinda isuzuma ushobora gukuramo icyemezo cyawe ku rubuga rwa IremboGov mu buryo bw’ikoranabuhanga. Kanda hano urebe uko wakuramo icyemezo cyawe.



