Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba kopi y’icyemezo cy’isuzuma ry’ikinyabiziga

Iyi serivisi yemerera abantu cyangwa sosiyete gusaba kopi y’icyemezo cy’isuzuma ry’ikinyabiziga mu gihe cyatakaye cyangwa cyangiritse. Serivisi itangwa na Polisi y’Igihugu (RNP).

Kunoza serivisi ni umunsi 1 w’akazi; igiciro ni 10,000 Frw.

Ibikenewe:

  • Umu ejenti w’Irembo ntashobora gukoresha konti ye gusaba iyi serivisi. Konti y’umuturage ni yo yonyine yasaba iyi serivisi mu gihe ikinyabiziga cyanditse ku mazina ye. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya pulake y’ikinyabiziga ndetse n’ikigo aheruka gukoreshaho isuzuma.

  • Sosiyete igomba kuba ifite nomero ya pulake y’ikinyabiziga, kode ya sosiyete, ndetse n’ikigo iheruka gukoreshaho isuzuma. Kode ya sosiyete itangwa n’ikigo gishinzwe isuzumisha ry’ibinyabiziga (MIC). Umuntu ntashobora guhitamo “Sosiyete” adafite kode ya sosiyete yatanzwe na MIC.

  • Icyemezo cy’isuzuma kigomba kuba kigifite agaciro, bivuze ko usaba adashobora gusaba serivisi afite icyemezo cyacyuye igihe.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili cyangwa byombi bikora neza.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe gusaba kopi y’icyemezo cy’isuzuma ry’ikinyabiziga:

1. Gana www.irembo.gov.rw, maze ukande kuri Gusuzumisha ibinyabiziga.


2. Hitamo serivisi wifuza ari yo “Kopi y’icyemezo cy’isuzuma ry’ibinyabiziga."


3. Hitamo uwo usabira “Ndisabira” cyangwa “Sosiyete,” maze ukande kuri Saba.



4. Uzuza Umwirondoro wa dosiye, maze ukande aho bashakira.


5. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.


  • Ndisabira:


  • Ibyemezo bya Sosiyete:


6. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


7.  Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.



ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, usaba agana ikigo gisuzuma ibinyabiziga yasabiyeho serivisi bwa mbere gufata kopi y’icyemezo cye.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.