Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Ibibazo bikunze kubazwa ku Isuzuma ry’imyuka ihumanya iva mu binyabiziga.

Kugira ngo urusheho gusobanukirwa uko isuzuma ry’imyuka ihumanya ry’ibinyabiziga rikorwa, dore bimwe mu bibazo bikunze kubazwa n’ibisubizo byabyo:

1. Ni bande basabwa gukoresha isuzuma ry’imyuka ihumanya iva mu binyabiziga?

Imodoka zose zigenga n’iz’ubucuruzi zikorera mu Rwanda zisabwa gukorerwa iri suzuma, uretse imodoka zikoresha amashanyarazi gusa ndetse n’izituruka hanze zitazamara amezi arenze atatu mu Rwanda.

2.  Ni ryari biri ngomba ko nsaba isuzuma ry’imyuka ihumanya?

Ushobora gusaba iyi serivisi igihe icyemezo cyawe cy’isuzuma rya tekiniki (kontorole) cyarangiye. Kugira ngo usabe iyi serivisi, ugomba kuba waramaze gusaba isuzuma rya tekiniki kugira ngo wirinde gusubira ku kigo inshuro nyinshi. Kanda 
hano kugirango umenye uko wayisaba.

3. Ni kangahe ngomba gukoresha isuzuma ry’imyuka ihumanya?

  • Ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo (bitari iby’ubucuruzi): Rimwe mu mwaka

  • Ibinyabiziga by’ubucuruzi: Kabiri mu mwaka

4. Ese ni ngomba kugira konti ya IremboGov kugira ngo nsabe isuzuma ry’imyuka ihumanya?

Abasaba bafite cyangwa badabifite konti ya IremboGov bose bashobora gusaba iyi serivisi. Ariko, kugira ngo amakuru yawe akomeze kuba ibanga kandi ushobore kubona byoroshye ibyo wasabye mbere no gukurikirana aho serivisi igeze, turagusaba gukoresha konti ya IremboGov. Kanda hano urebe uko wafungura konti.

5. Ni hehe isuzuma ry’imyuka ihumanya rikorerwa?
Rikorerwa mu bigo bigenzura ibijyanye na tekinike y’ibinyabiziga (Contrôle Technique) bisanzwe bisuzuma tekinike y’imodoka: Remera, Rwamagana, Huye, na Musanze.

6. Bizagenda bite iyo Ikinyabiziga cyanjye gitsinzwe isuzuma ry’imyuka ihumanya?.

Iyo Ikinyabiziga cyawe gitsinzwe isuzuma rya mbere, ugomba gukora ibisabwa byose ngo ugisane hanyuma ukongera ugasaba kongera gusuzumisha. isuzuma rya kabiri wishyura 50% by’igiciro gisanzwe, mu gihe usabye mu minsi 14 uhereye igihe wayitsindiwe.

ICYITONDERWA: Iyo urengeje iminsi 14, uzongera wishyure amafaranga angana nayo wishyuye ku isuzuma rya mbere.

7. Igiciro cy’isuzuma ry’imyuka ihumanya ni angahe?

Amafaranga y’isuzuma ry’imyuka ihumanya y’ibinyabiziga agabanyijwemo ibyiciro bikurikira:

Ubwoko bw’Ibinyabiziga bisuzuma

Igiciro cy'isuzuma (FRW)

Imodoka zakorewe gutwara abantu zifite imyanya itarenga umunani hatabariwemo uw'umuyobozi w'ikinyabiziga

34,940

Imodoka zitwara abagenzi (imyanya 9 cyangwa irenga, utabariyemo umuyobozi w'ikinyabiziga)

51,578

Imodoka itwara imizigo irengeje toni imwe n'igice

51,578

Ibindi binyabiziga bikoresha moteri bikora mu mirimo itandukanye

49,914


8. Bitwara igihe kingana gite kugira ngo ubone gahunda yo gusuzumisha imyuka ihumanya?

Itariki yo gusuzumisha ikinyabiziga cyawe yemezwa ako kanya nyuma yo kwishyura.

9. Ese ngomba kubanza kwishyura amande y’umutekano wo mu muhanda mbere yo gusaba?
Yego. Ugomba kubanza kwishyura amande yose uba ufite mbere yo gusaba gahunda yo gusuzumisha imodoka.

10. Ese mpabwa icyemezo nyuma y’isuzuma?

Yego. Niba ikinyabiziga cyawe gitsinze isuzuma, uzahabwa icyangombwa kiri mu buryo bw’ikoranabuhunga (e-certificate) kuri emeyili yawe, cyangwa uka gikuramo mu buryo bw’ikoranabuhanga ku IremboGov.

11. Bizagenda bite niba ntabonetse kuza ku tariki munsi nagenewe kubera ikibazo cyihutirwa cyambujije?

Urashishikarizwa gusura ikigo wahisemo cyo gusuzumishirizaho uzanye icyemezo cy’uko wishyuye kugira ngo ubone ubufasha.

12. Ni hehe naherwa ubufasha niba nkeneye ubundi busobanuro?

Ushobora ku twakwandikira kuri support@irembo.com cyangwa ugahamagara 9099 kugira ngo uhabwe ubufasha.

13. Ni ryari numero yo kwishyuriraho irangiza igihe?

Nimero yo kwishyuriraho imara isaha imwe gusa (1). Ugomba kuba wishyuye mbere y’uko nimero to kwishyuriraho irangira. Niba numero yawe yo kwishyura irangiye, ugomba gusubiramo ugasaba bundi bushya.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.