Serivisi yo kuvugurura imbibi no gukosora ubuso bw'ubutaka ifasha ba nyir'ubutaka gusaba ko hakosorwa imbibi z'imitungo yabo n'ibipimo by'ubuso. Iyo kuvugurura imbibi z'ubutaka birangiye, ibyangombwa bishya bitangwa ku buryo bw'ikoranabuhanga birakorwa. Iyi serivisi itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka(NLA).
Iyi dosiye itunganywa mu minsi 25. Kandi Ntiyishyurwa.
Ibisabwa:
Abasaba bagomba kuba bafite konti y’IremboGov kugira babashe gusaba iyi serivisi cyangwa bakegera umu agenti w’irembo ubegereye akabafasha.
Kanda hano kugira ubone uko wafungura konti y’Irembo.
Abasaba bagomba kuba bafire nomero y’indangamuntu nyarwanda n’iya pasiporo ku banyamahanga cyangwa nimero ya dosiye ya NPR
Abanyarwanda n’abanyamahanga bagomba kuba bafite UPI y’ubutaka
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora na imeyili cyangwa byombi.
Kurikiza izi ntambwe zikurikira ubashe gusaba kuvugurura imbibi no gukosora ubuso
Sura www.irembo.gov.rw ukande kuri “Kwinjira” winjire muri konti yawe.
Mu gice cy’ “Ubutaka” , hitamo “Kuvugurura imbibi no gukosora ubuso”.
Kanda “saba” ubashe gutangiza dosiye.
Uzuza Amakuru y’ibanze ya nyir’ubutaka na ay’ubutaka.Nyuma wuzuze nomero ya UPI y’ubutaka n’impamvu yo gusaba.
Icyitonderwa:Iyo harabagirwaho ingaruka n’ubu busabe,usaba akanda kuri “Ongeraho abagizweho ingaruka”.Ugahita ujyanwa kuyindi paji igusaba kuzuza amakuru y’abagizweho ingaruka.
Uzuza amakuru y’abagizweho ingaruka nk’uko ubisabwa.
Hitamo umuhanga mu by’ubutaka ukwegereye,hanyuma ukande Ibikurikira.
Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Ohereza.
Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe,uhabwa nomero ya dosiye (B2) wakoresha ukurikirana aho dosiye yawe igeze.
Icyitonderwa:
Iyo umaze gutanga ubusabe bwawe binyuze ku IremboGov, uhabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeri ikumenyesha igihe umuhanga mu by’ubutaka azaziraho. Nyuma y’uko umuhanga mu by’ubutaka arangije gusuzuma no gukora raporo, iyo raporo ishyirwa muri sisitemu maze ubusabe bwawe bugahita bwoherezwa mu Kigo gishinzwe ubutaka (NLA).
Iyo ubutaka bumaze gukosorwa (rectification), ba nyir’ubutaka bagizweho ingaruka n’iryo n’izo mpinduka bahabwa ubutumwa bubamenyesha, hanyuma bagashobora gukuramo ibyangombwa byabo bishya by’ubutaka mu buryo bw’ikoranabuhanga ku rubuga rwa NLA.





