Iyi serivisi ifasha usaba ushaka gutanga ubutaka bwe nk’ingwate ku wundi muntu kugira ngo abone inguzanyo. Iyo ubusabe bwemejwe neza, hatangwa inyandiko yemeza ubutaka nk’ingwate (land collateral document). Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA).
Igihe cyo gutunganya ubusabe ni umunsi 1 w’akazi, kandi ikiguzi cya serivisi ni 1,000 Frw.
Ibisabwa mbere yo gusaba:
Usaba agomba kuba afite konti ya IremboGov kugira ngo asabe iyi serivisi. Kanda hano umenye uko wa fungura konti kuri IremboGov.
Niba usaba ari UWUNGUKIRA KU NGUZANYO (Beneficiary), agomba kujya ku mukozi wa Irembo umwegereye ajyanye nomero y’indangamuntu ya nyiri ubutaka kugira ngo amufashe gusaba serivisi. Indangamuntu ya nyiri ubutaka igomba guhura na UPI (nomero iranga ubutaka).
Abanyarwanda bagomba kuba bafite nomero y’indangamuntu cyangwa pasiporo, naho abanyamahanga bagomba kuba bafite pasiporo.
Usaba agomba kuba afite UPI y’ubutaka ihuye n’indangamuntu ya nyiri ubutaka.
Itorero / Umuryango udaharanira inyungu (NGO) / Koperative / Ihuriro ry’umwuga bigomba kugira izina, nomero ya gazeti, aderesi, na UPI.
Ikigo kigomba kugira izina, TIN, aderesi, na UPI.
Inyandiko zisabwa kongerwaho zirimo: inyandiko z’ubutaka n’inyandiko y’ikarita y’ubutaka (extract of cadastral plan).
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni ikora, imeyili, cyangwa byombi.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye zo gusaba kwemeza amasezerano y’inguzanyo:
1. Sura www.irembo.gov.rw maze ukande kuri Injira kugira ngo utangire gusaba.
2. Jya ahanditse Ubutaka, kanda kuri Gushyira Umukono wa Noteri ku masezerano y’Inguzanyo.
3. Kanda kuri Saba.
4. Uzuza amakuru yose asabwa y’Usaba n’ay’Ubutaka. Amakuru azahita aboneka kandi agaragare ku ruhande rw’iburyo rwa paji.
5. Ongeraho inyandiko zose zisabwa mu buryo (format) n’ingano (size) bikwiye.
6. Kanda kuri Ibikurikira kugira ngo ukomeze.
7. Emeza ko amakuru watanze ari yo, andikamo nomero ya telefoni na/ cyangwa aderesi ya imeyili, shyira akamenyetso mu kazu ko kwemeza (verification), hanyuma ukande kuri Ohereza.
8. Hazahita hakorwa nomero yo kwishyura ni(itangizwa na 88…..). Kanda kuri ishyura hanyuma uhitemo uburyo bwo kwishyura wifuza.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura neza binyuze kuri IremboGov, usaba ahabwa ubutumwa bumenyesha binyuze kuri SMS cyangwa imeyili bwemeza ko ubwishyu bwakiriwe. Nyuma y’iminsi 7, usaba arasabwa kujya ku Murenge ajyanye inyandiko zisabwa kugira ngo akomeze gutunganyirizwa dosiye ye.




