Iyi serivisi ifasha ba nyir’ubutaka gusaba guhuza ibibanza bibiri cyangwa birenga bikabyara ikibanza kimwe kinini. Nyuma yo kurangiza neza ubu busabe, usaba ahabwa icyangombwa gishya cy’ubutaka gifite UPI imwe ihuriweho n’ibibanza byose byahujwe.
Ibi bikurikira ni ibibazo bikunze kubazwa kuri serivisi yo guhuza ubutaka:
Ni angahe nishyura kuri serivisi yo guhuza ubutaka?
Iyi serivisi ntago yishyurwa.Ese ngomba kuba mfite konti ya Irembo kugira ngo nsabe iyi serivisi?
Yego, ugomba kuba ufite konti y’Irembo kugira ngo usabe iyi serivisi cyangwa ugasura umukozi wa Irembo ukwegereye kugira ngo agufashe.Nakora iki kugira ngo mfungure konti y’Irembo?
Kugira ngo ufungure konti y’Irembo, kanda hano.Ni ibihe bisabwa kugira ngo nsabe guhuza ubutaka?
Usaba agomba kuba afite indangamuntu cyangwa pasiporo bya nyir’ubutaka, kopi z’umwimerere z’ibyangombwa by’ubutaka bugomba guhuzwa, ndetse na nimero ya telefoni, aderesi ya imeri cyangwa byombi bikora. Ubutaka bugomba guhuzwa bugomba kuba buhana imbibi.Ese nasaba guhuza ubutaka niba naratakaje kopi y’umwimerere y’icyangombwa cy’ubutaka?
Oya, ugomba kubanza gusaba serivisi yo gusimbuza icyangombwa cy’ubutaka.Ni iyihe ngano y’inyandiko zemewe gushyirwa kuri IremboGov?
Icyangombwa cy’ubutaka n’ibindi byemezo (ubwoko bw’inyandiko: PDF, Ingano: 500KB).Bitwara igihe kingana iki kugira ngo mbone icyangombwa gishya cy’ubutaka?
Bitwara iminsi 30 y’akazi.Ni ryari nomero yo kwishyura ya serivisi yo guhuza ubutaka ita agaciro?
Inomero yo kwishyura ita agaciro nyuma y’iminsi 30.