Iyi serivisi yemerera ba nyir’ubutaka guhuriza ibibanza bibiri cyangwa byinshi mu kibanza kimwe. Iyo dosiye yemejwe, usaba serivisi ahabwa icyangombwa cy’ubutaka gishya gifite UPI imwe kuri bya bibanza byahujwe. Serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (RLMUA).
Itwara iminsi 30 y’akazi kandi serivisi ntiyishyurwa
Ibikenewe:
Usaba agomba kuba afite konti ya IremboGov kubona iyi serivisi. Kanda hano umenye uko wafungura konti ya IremboGov cyangwa ugane umu ejenti wa Irembo ukwegereye aguhe ubufasha.
Umunyarwanda usaba serivisi agomba kuba afite nomero y’indangamuntu, umunyamahanga afite pasiporo.
Usaba agomba kuba afite nimero y’ubutaka (UPI).
Insengero/Imiryango Itegamiye kuri Leta/Koperative/Amashyirahamwe y’Imyuga: bigomba kuba bifite izina, nimero y’igazeti, aderesi, ndetse na UPI.
Sosiyete igomba kuba ifite izina, TIN, aho ibarizwa, ndetse na UPI.
Usaba agomba kuba afite telefone cyangwa imeyili bikora.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze usabe guhuza ubutaka:
1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.
2. Ahanditse Ubutaka, maze ukande kuri Guhuza ubutaka.
3. Kanda kuri Saba.
4. Kuramo ifishi isaba guhuza ubutaka, uyuzuze maze uze kuyishyira ahabugenewe.
5. Uzuza Umwirondoro w’Usaba ndetse n’amakuru y’ubutaka buhuzwa
6. Shyiraho umugereka y'ifishi isaba wujuje haruguru maze ukande ibikurikira.
7. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
8. Uzahabwa nomero ya dosiye (B2------) yifashishe ukurikirana aho dosiye yawe igeze.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba binyuze kuri IremboGov, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi (SMS)/imeyili byemeza ko yishyuye. Iyo inyandiko y’ubutaka yavuguruwe, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi (SMS) bumumenyesha igihe n’aho azayifatira.