Iyi serivisi yemerera abanyarwanda gusaba pasiporo nkoranabuhanga z’u Rwanda z’umuryango w’ibihugu by’afurika y’uburasirazuba kugira bibafashe mu ngendo hanze y’igihugu.Iyi serivisi itangwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka (DGIE).
Ibikurikira ni ibibazo bikunze kubazwa mu gusaba pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga:
Ngomba kwishyura amafaranga angahe kugira mbashe gusaba pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga?
Igiciro giterwa n’ubwoko bwa pasiporo n’igihe imara.Kanda hano ubone andi makuru mu buryo burambuye.
Ese ngomba kuba mfite konti y’Irembo kugira mbashe gusaba pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga?
Ushobora gusaba iyi serivisi waba ufite cyangwa udafite konti y’Irembo.
Ni gute nshobora gufungura konti y’Irembo?
Kugira ubashe kubona uko wafungura konti y’Irembo, kanda hano
Ni ibiki bisabwa kugira umuntu abashe gusaba pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga?
Niba usaba afite imyaka 16 no kuzamura,agomba kuba afite nimero y’indangamuntu.Niba usaba ari munsi y’Imyaka 16,bashobora gukoresha nimero y’ifishi y’umwenegihugu.Abasaba badafite ibyangomba bisabwa bashobora gusaba iyi serivisi, ariko hari andi makuru bazasabwa kuzuza.Abasaba bose bagomba kuba bafite nimero ya telefoni cyangwa imeri bikora cyangwa byombi.
Niyihe ngano y’imigereka yemewe ku rubuga IremboGov?
Ingano y’imigereka yemewe ni:
Ifoto ya pasiporo ifite inyuma h’umweru (imiterere: JPG ingano: 500 KB)
Umukono (imiterere: pdf ingano: 500 KB)
Kopi y’indangamuntu (imiterere: PDF ingano: 500 KB)
Ibaruwa isaba n’indi migereka (imiterere: PDF ingano: 500 KB)
Ese nkeneye kujya gufata pasiporo yanjye yo mu buryo bw’ikoranabuhanga ku biro nahisemo kuyifatiramo igihe nakoraga ubusabe?
Yego,pasiporo yawe uzayifatira aho wahisemo igihe wakoraba ubusabe.
Ubusabe bwa pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga butwara igihe kingana ute?
Iyi dosiye itunganywa mu minisi 4 y’akazi
Pasiporo isanzwe imara igihe kingana ute?
Pasiporo isanzwe imara imyaka 10 (ku bakuru) n’imyaka 2 cyangwa 5 (ku bana).Kanda hano ubone andi makuru mu buryo burambuye.
Nabuze pasiporo yanjye nahawa mbere ya 28 kamena 2019.Nasaba pasiporo nshya mu buryo bw’ikoranabuhanga?
Yego,wasaba pasiporo nshya mu buryo bw'ikoranabuhanga unyuze ku rubuga IremboGov.
Kode yo kwishyuriraho pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga imara igihe kingana ute?
Kode yo kwishyuriraho pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga itakaza agaciro iminsi 5 nyuma kuyibona iyo utayishyuriye.
Nshaka gusaba pasiporo,ariko ubusabe bwanjye ntago buri kwemera nubwo nashyizemo amakuru yanjye yose
Twakugira inama yo kugenzura nanone ko amakuru yose asabwa yatanzwe neza ntayasimbutswe,ukongera gufungura paji yawe, ugasiba ibyabitswe muri murandasi yawe , cyangwa kugerageza gukoresha indi mbuga, hanyuma ukongera kugerageza kohereza ubusabe bwawe.
Ikibazo nigikomeza,wadusangira ifoto rebero y’iyo paji yerekana amakuru yose watanze ukayohereza kuri support@irembo.com kugira tubashe kugufasha byisumbuyeho.
Ntago ndi kubasha kongeraho indangamuntu yanjye ku busabe bwanjye bwa pasiporo y’ikoranabuhanga.Nakora iki?
Icyo ugomba kwitondera nuko ku busabe bwa pasiporo,imigereka igomba kuba iri mu miterere ya PDF ifite ingano iri munsi ya 500KB.
Niba wujuje ibisabwa byose ukaba ukiri guhura n’ibyo bibazo dusangize iyo foto rebero yabyo kuri support@irembo.com. Unashyireho indangamuntu yawe na serivisi ushaka gusaba tubashe kugufasha.
Nshaka gusaba pasiporo ariko paji ya serivisi isa umweru.Nakora iki?
Twakugira inama yo kongera gufungura paji yawe, ugasiba ibyabitswe muri murandasi yawe , cyangwa kugerageza gukoresha indi mbuga, hanyuma ukongera kugerageza kohereza ubusabe bwawe.
Ikibazo nigikomeza,wadusangira ifoto rebero y’iyo paji yerekana amakuru yose watanze ukayohereza kuri support@irembo.com kugira tubashe kugufasha byisumbuyeho.