Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga

Iyi serivisi yemerera abanyarwanda bose (abakuru n’abato) bafite indangamuntu gusaba pasiporo yo mu buryo bw’ikoranabuhanga ibafasha kugenda hanze y’imbibi z’U Rwanda. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE) rutanga ubwoko butatu bwa pasiporo: isanzwe, iy’akazi, ndetse n’iyabanyacyubahiro. 

Bisaba iminsi 4 kugira ngo iyi dosiye itunganywe; igiciro giterwa n’ubwoko bwa pasiporo wifuza.

Ibikenewe:

  • Ntabwo ukeneye konti y’Irembo kugira ngo usabe iyi serivisi.

  • Umunyarwanda uri hejuru y’imyaka 18 agomba kuba afite nomero y’indangamuntu.

  • Umunyarwanda uri munsi y’imyaka 18 agomba kuba afite nomero y’ifishi y’umuturage.

  • Imigereka isabwa iratandukana, bitewe n’ubwoko bwa pasiporo wahisemo ndetse “n’icyiciro cy’abato” cy’abasaba munsi y’imyaka 18

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili (e-mail) bikora, cyangwa byombi.


Abasaba bari munsi y’imyaka 18

Ubwoko bwa pasiporo

Igihe pasiporo imara

Ikiguzi(Frw)

Imigereka

Akazi

Imyaka 5

15,000

  • "Nimero y’iyandikisha ry’umwenegihugu ku mwana uri munsi y’imyaka 16."

  • Kopi y’indangamuntu (imiterere: jpg ingano: 500 KB)

  • Ifoto ya pasiporo (imiterere: pdf ingano: 200 KB)

  • Umukono (imiterere: pdf ingano: 50 KB) 

  • Inyandiko ihamiriza usaba itangwa n’ikigo cya leta

  • Indi migereka bitewe n’icyiciro cy’umwana

Isanzwe

Abasaba bari hagati y’imyaka 16 na 17

Imyaka 5

25,000

  • Kopi y’indangamuntu y’ababyeyi bombi

  • Ibaruwa isaba yasinyweho n’ababyeyi

  • Ifoto ya Pasiporo y’umwana

  • Icyemezo cy’uko washyingiwe

  • Umukono (andika amazina y’umwana)

  • Icyemezo cy’amavuko

  • Indi migereka ikenewe isabwa mu “Icyiciro cy’Abato” 

                               Abasaba b’imyaka 15 kumanura

Imyaka 2

25,000

  • Kopi y’indangamuntu y’ababyeyi bombi

  • Ibaruwa isaba yasinyweho n’ababyeyi

  • Ifoto ya Pasiporo y’umwana

  • Icyemezo cy’uko washyingiwe

  • Umukono (andika amazina y’umwana)

  • Icyemezo cy’amavuko

  • Indi migereka ikenewe isabwa mu “Icyiciro cy’Abato” 

Abanyacyubahiro

Imyaka 5

50,000

  • Kopi y’indangamuntu

  • Ifoto ya pasiporo 

  • Umukono(andika amazina y’umwana)

  • Inyandiko ivuye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET) cyangwa ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri

  • Ibaruwa isinyweho n’ababyeyi

  • Urwandiko rw’inshingano rutangwa n’ubuyobozi

  • Indi migereka ikenewe isabwa mu “Icyiciro cy’Abato” 



Abasaba bari hejuru y’imyaka 18

Ubwoko bwa pasiporo

igihe pasiporo imara

Ikiguzi(Frw)

Imigereka

Akazi

Imyaka 5

15,000

  • Kopi y’indangamuntu (imiterere: jpg ingano: 500 KB)

  • Ifoto ya pasiporo (imiterere: pdf ingano: 200 KB)

  • Umukono (imiterere: pdf ingano: 50 KB) 

  • Inyandiko ihamiriza usaba itangwa n’ikigo cya leta

Isanzwe

Imyaka 10

100,000

  • Kopi y’indangamuntu (imiterere: jpg ingano: 500 KB)

  • Ifoto ya pasiporo (imiterere: pdf ingano: 200 KB)

  • Umukono (imiterere: pdf ingano: 50 KB

Abanyacyubahiro

Imyaka 5

50,000

  • Kopi y’indangamuntu

  • Ifoto ya pasiporo 

  • Umukono

  • Inyandiko ivuye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET) cyangwa ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri

  • Urwandiko rw’inshingano rutangwa n’ubuyobozi


Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze ubashe gusaba pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga:

  1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Abinjira N’abasohoka, maze ukande kuri Gusaba pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga.



2. Kanda kuri Saba 


3. Hitamo ukeneye iyi serivisi; niba usaba arengeje cyangwa ari munsi y’imyaka 18

  • Iyo usaba arengeje imyaka 18, ashyiramo nomero ye y’indangamuntu. 

  • Iyo usaba ari munsi y’imyaka 18, ashyiramo nomero y’ifishi y’umuturage.


4. Shyiramo Umwirondoro w’usaba serivisi wuzuza mu myanya yabigenewe (*: bisobanuye amakuru nkenerwa).



  1. Usaba ari mukuru agomba kuzuza ibi bikurikira: 

  • Nomero y’indangamuntu 

  • Umwuga n’umukoresha

  • Indeshyo muri cm

  • Umwirondoro w’aho atuye

  • Aho yavukiye

  • Ubundi bwenegihugu n’izindi pasiporo (amahitamo y’usaba)

  • Nomero y’umuhanda na nomero y’inzu (amahitamo y’usaba)


  1. Usaba ari muto agomba kuzuza ibi bikurikira: 

    • Icyiciro cy’abato

    • Dosiye y’Indangamuntu

    • Indangamuntu/Nomero y’Ifishi y’Umuturage

    • Indeshyo muri cm

    • Ubwenegihugu bw’umubyeyi/umurinzi na nomero ye y’Indangamuntu/Pasiporo

    • Umwirondoro w’aho atuye 

    • Aho yavukiye 

    • Ubundi bwenegihugu n’izindi pasiporo (amahitamo y’usaba)

    • Nomero y’umuhanda na nomero y’inzu (amahitamo y’usaba)




  1. Uzuza Ibijyanye na Pasiporo & Ibijyanye n’urugendo by’usaba

  1. Ongeraho imigereka yose ikenewe ifite imiterere n’ingano bisabwa ukanda kuri https://lh3.googleusercontent.com/gV8XoLsYrI2Py4BHKJSGZqM-yQ5yUgkV-kTFNYGPVVF-89Ca_8eYlQzlpUB8KTR16KOcS69or1yAIvxX6F1-036VJcaXr7ZS9sh7mC1SuI3_aZGgwir_bjlqftfVxS-YTPfuTXs=s0

  2. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.

                8. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


                9. Uhita uhabwa kode yo kwishyura (88….), kanda kuri Ishyura.

                10. Usaba serivisi ashobora guhitamo uburyo bwo kwishyura.ukeneye andi makuru ku kwishyura,kanda hano .


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba dosiye no kuyishyurira kuri IremboGov, usaba dosiye yoherezwa ubutumwa buvuye ku rwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE) bumumenyesha igihe azajya kwifotoreza haba ku biro bya DGIE cyangwa kuri ambasade ihagarariye U Rwanda.


Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.