Gusimbuza pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga ni serivisi itangwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka (DGIE).
Ibikurikira ni ibibazo bikunze kubazwa mu gusimbuza pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga:
Ngomba kwishyura amafaranga angahe kugira mbashe gusimbuza pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga?
Igiciro giterwa n’ubwoko bwa pasiporo n’igihe imara.Kanda hano ubone andi makuru mu buryo burambuye.
Ese ngomba kuba mfite konti y’Irembo kugira mbashe gusimbuza pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga?
Ushobora gusaba iyi serivisi waba ufite cyangwa udafite konti y’Irembo.
Ni gute nshobora gufungura konti y’Irembo?
Kugira ubashe kubona uko wafungura konti y’Irembo, kanda hano
Ni ibiki bisabwa kugira umuntu abashe gusimbuza pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga?
Niba usaba afite imyaka 16 kuzamura,agomba kuba afite nimero y’indangamuntu. Niba usaba ari munsi y’Imyaka 16, bashobora gukoresha nomero y’ifishi y’umwenegihugu cyangwa ntihagire icyangombwa gikoreshwa. Abasaba bose bagomba kuba bafite nimero ya telefoni cyangwa imeri bikora cyangwa byombi.
Ni iyihe ngano y’imigereka yemewe ku rubuga IremboGov?
Ingano y’imigereka yemewe ni:
Ifoto ya pasiporo ifite inyuma h’umweru (imiterere: JPG ingano: 500 KB)
Umukono (imiterere: JPG,ingano: 500 KB)
Kopi y’indangamuntu (imiterere: PDF ingano: 500 KB)
Ibaruwa isaba n’indi migereka (imiterere: PDF ingano: 500 KB)
Icyangombwa cy’uko yatakaye gitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(imiterere: PDF ingano: 500 KB)
Ese nkeneye kujya gufata pasiporo yanjye yo mu buryo bw’ikoranabuhanga ku biro nahisemo kuyifatiramo igihe nakoraga ubusabe?
Yego,pasiporo yawe uzayifatira aho wahisemo igihe wakoraga ubusabe.
Ubusabe bwa pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga butwara igihe kingana ute?
Iyi dosiye itunganywa mu minsi 4 y’akazi.
Nabuze pasiporo yanjye nahawa mbere ya 20 kamena 2022.Nasaba pasiporo nshya mu buryo bw’ikoranabuhanga?
Oya,urasaba gusimbuza pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga
Nishyuye inshuro ebyiri mu gusimbuza pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga ntabishaka;mwamfasha iki?
Kugira tubashe kugufasha,watwandikira kuri support@irembo.com, kugira tugufashe. Ushobora gusabwa inyemeza bwishyu kugira koko twemeze ko wishyuye kabiri.
Ese mushobora guhagarika kode yo kwishyuriraho nahawe mu busabe bwanjye bwo gusimbuza pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga?
Niba wohereje ubusabe ariko ukaba utarishyura,ushobora kwirengagiza ubwo busabe.Ariko niba wamaze kwishyura,watwandikira kuri support@irembo.com cyangwa ukaduhamagara kuri 9099 tukagufasha byimbitse.