Iyi serivisi ifasha abanyarwanda baba mu mahanga barengeje imyaka 16 badafite indangamuntu kwishyura pasiporo koranabuhanga basabiye kuri ambasade y’u Rwanda mu gihugu babarizwamo. Kugirango bashobore kwishyura, bakeneye nomero ya dosiye itangwa n’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu (DGIE) iyo bamaze gusaba serivisi kuri ambasade.
Dore ibibazo bikunze kubazwa kuri iyi serivisi.
Ni gute Umunyarwanda uba mu mahanga udafite indangamuntu yabona pasiporo nshya y’ikoranabuhanga(e-passport)?
Sura Ambassade y’u Rwanda iri hafi yawe utangire ubusabe,uhite uhabwa nomero ya dosiye ivuye ku Urwego rw’igihugu rw’abinjira n’abasohoka(DGIE).
Ese nujuje ibisabwa ngo nshobore gusaba iyi pasiporo y’ikoranabuhanga?
Abanyarwanda bose bari hejuru y’imyaka 16 badafite Indangamuntu nyarwanda kandi baba mu mahanga basaba iyi serivisi.
Ni ibiki nkeneye kugira ngo nsabe iyi serivisi?
Ukeneye nomero ya dosiye itangwa na DGIE nyuma yo kuzuza Urupapuro rwuzuzwaho ubusabe bwa serivisi kuri ambasade y’u Rwanda.
Nomero ya dosiye yanjye itangwa na DGIE nyikura he?
Nyuma yo kuzuza Urupapuro rwuzuzwaho ubusabe bwa serivisi kuri ambasade y’u Rwanda no gutunganya ubusabe bwawe,DGIE ikohereza nimero ya dosiye.
Ese nshobora gusaba iyi serivisi ntabanje gufungura konti kuri Irembo?
Abasaba bafite cyangwa badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.
Ni amafaranga angahe ngomba kwishyura kugira ngo mbone pasiporo y’ikoranabuhanga (Gusaba pasiporo ku bari mu mahanga)?
Biterwa na dosiye
Nyuma yo gusaba, pasiporo y’ikoranabuhanga yanjye izaboneka ryari?
Iyi dosiye itunganywa iminsi 7.
Niba mfite indangamuntu, nshobora gusaba pasiporo y’ikoranabuhanga nk’uba mu mahanga?
Gusaba pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga ukoresheje indangamuntu yawe, kanda hano.
Nomero yanjye ya dosiye ntabwo iri kugaragaza amakuru yanjye, mwamfasha mute?
Ohereza nomero ya dosiye yawe kuri Support@irembo.com.
Ndi gushyiramo nomero yanjye ya dosiye itangwa na DGIE, ariko iri kugaragaza amakuru y’undi muntu cyangwa amakuru atari yo. Mwamfasha mute?
Sura Ambassade y’u Rwanda kugira uhabwe ubufasha kuri iki kibazo cyangwa wandikire DGIE kuri diaspora@migration.gov.rw cyangwa info@migration.gov.rw
Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe gusaba Kwishyura DPA:
Sura www.irembo.gov.rw hanyuma mu gice cya “Abinjira n’abasohoka”,Kanda kuri “Kwishyura DPA”.
Kanda “Saba”.
Injiza nimero ya dosiye yawe itangwa na DGIE. Nimero ya dosiye irahita igaragaza amakuru ya dosiye.
NOTE:Nimero ya dosiye itangwa na DGIE nyuma yo kuzuza urupapuro rw’ubusabe kuri Ambasade.
Kanda ibikurikira ukomeze.
Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili maze ukande kuri Emeza.
Uhabwa nimero yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo wishyure. Kanda kuri “Ishyura”.
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura; kugira ngo umenye byinshi ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.


