Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba gusimbuza pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga

Niba witegura cyangwa ufite gahunda yo kujya mu mahanga, ushobora kuba wibaza uko wabona pasiporo n’ibyo usabwa. Ni ibintu byoroshye cyane!!!! Dore ibyo ugomba kumenya:

Ibi bireba umuntu Ufite pasipororo yifuza kuyisimbuza, cyangwa uvugurura pasiporo yatanzwe n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka (DGIE).

Ubwoko bwa pasiporo y’ikoranabuhanga n’ibisabwa

Imigereka isabwa iterwa n’ubwoko bwa  pasiporo,igihe pasiporo imara,imyaka y’usaba,nkuko bigaragazwa mu mbonerahamwe haruguru.

Abasaba bari munsi  y’imyaka 18 

Abasaba bari hagati y’imyaka 16  na 17

Ubwoko bwa pasiporo

Igihe pasiporo imara

Ikiguzi(Frw)

Imigereka

Akazi

Imyaka 5

22,500

15,000 (niba yarataye agaciro)

  • "Nimero y’iyandikisha ry’umwenegihugu ku mwana uri munsi y’imyaka 16."

  • Kopi y’indangamuntu (imiterere: jpg ingano: 500 KB)

  • Ifoto ya pasiporo (imiterere: pdf ingano: 200 KB)

  • Umukono (imiterere: pdf ingano: 50 KB) 

  • Inyandiko ihamiriza usaba itangwa n’ikigo cya leta

  • Indi migereka bitewe n’icyiciro cy’umwana

Isanzwe

Imyaka 2

37,500

25,000 (niba yarataye agaciro)

  • Kopi y’indangamuntu (imiterere: jpg ingano: 500 KB)

  • Ifoto ya pasiporo (imiterere: pdf ingano: 200 KB)

  • Umukono (imiterere: pdf ingano: 50 KB) 

  • Inyandiko ihamiriza usaba itangwa n’ikigo cya leta

  • Indi migereka bitewe n’icyiciro cy’umwana,irimo  Icyemezo  cy’amavuko,icyemezo cy’uko washyingiwe y’ababyeyi  etc

Abanyacyubahiro

Imyaka 5

75,000

50,000 (niba yarataye agaciro)

  • Kopi y’indangamuntu

  • Ifoto ya pasiporo 

  • Umukono(andika amazina y’umwana)

  • Inyandiko ivuye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET) cyangwa ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri

  • Ibaruwa isinyweho n’ababyeyi

Abasaba bafite Imyaka 15 Kumanura

Akazi

Imyaka 5

22,500

15,000 (niba yarataye agaciro)

  • "Nimero y’iyandikisha ry’umwenegihugu ku mwana uri munsi y’imyaka 16."

  • Ifoto ya pasiporo (imiterere: pdf ingano: 200 KB)

  • Umukono (imiterere: pdf ingano: 50 KB) 

  • Inyandiko ihamiriza usaba itangwa n’ikigo cya leta

  • Indi migereka bitewe n’icyiciro cy’umwana irimo 

Isanzwe

Imyaka 2

37,500

25,000 (niba yarataye agaciro)

  • "Nimero y’iyandikisha ry’umwenegihugu ku mwana uri munsi y’imyaka 16."

  • Ifoto ya pasiporo (imiterere: pdf ingano: 200 KB)

  • Umukono (imiterere: pdf ingano: 50 KB) 

  • Indi migereka bitewe n’icyiciro cy’umwana

Abanyacyubahiro

Imyaka 5

75,000

50,000 (niba yarataye agaciro)

  • "Nimero y’iyandikisha ry’umwenegihugu ku mwana uri munsi y’imyaka 16.

  • Ifoto ya pasiporo 

  • Umukono(andika amazina y’umwana)

  • Inyandiko ivuye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET) cyangwa ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri

  • Ibaruwa isinyweho n’ababyeyi

Abasaba bafite imyaka 18 kuzamura

Ubwoko bwa pasiporo

Igihe pasiporo imara

Ikiguzi(Frw)

Imigereka

Akazi

Imyaka 5

22,500

15,000 (niba yarataye agaciro)

  • Kopi y’indangamuntu (imiterere: jpg ingano: 500 KB)

  • Ifoto ya pasiporo (imiterere: pdf ingano: 200 KB)

  • Umukono (imiterere: pdf ingano: 50 KB) 

  • Inyandiko ihamiriza usaba itangwa n’ikigo cya leta

Isanzwe

Imyaka 10

150,000

100,000 (niba yarataye agaciro)

  • Kopi y’indangamuntu (imiterere: jpg ingano: 500 KB)

  • Ifoto ya pasiporo (imiterere: pdf ingano: 200 KB)

  • Umukono (imiterere: pdf ingano: 50 KB

Abanyacyubahiro

Imyaka 5

75,000

50,000 (niba yarataye agaciro)

  • Kopi y’indangamuntu

  • Ifoto ya pasiporo 

  • Umukono

  • Inyandiko ivuye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET) cyangwa ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri

  • Ibaruwa isinyweho n’ababyeyi

Icyitonderwa:

Inyandiko zose zigomba kuba zujuje ibisabwa ku miterere n’ubunini bikurikira:

  • Inyandiko: Imiterere ya PDF,ubunini butarengeje 500KB;Ifoto ya pasiporo:Imiterere ya JPG,ubunini butarengeje 200KB;Umukono:Imiterere ya PDF,ubunini butarengeje 50KB.

  • Iyi serivisi itunganywa mu minsi 4 ,uhereye igihe dosiye yawe yoherejwe kugeza wakiriye pasiporo yawe.

  1. Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze ubashe gusimbuza pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga:

   1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Abinjira N’abasohoka, maze ukande kuri Gusaba pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga.

2. Hitamo serivisi wifuza ari yo Gusimbuza pasiporo, maze ukande kuri Saba.            

  1. Hitamo ukeneye iyi serivisi; niba usaba arengeje cyangwa ari munsi y’imyaka 18, maze wuzuze Umwirondoro w’usaba serivisi.

  • Iyo usaba arengeje imyaka 18, ashyiramo nomero ye y’indangamuntu. 

  • Iyo usaba ari hagati y’imyaka 16 na 18, ashobora gukoresha nomero y’indangamuntu

  • Iyo usaba ari munsi y’imyaka 16,ashyiramo nomero y’ifishi ye y’umuturage.

  1. Uzuza “Amakuru y’usaba”.

              a. Abasaba bari hejuru y’imyaka 18  bagomba kuzuza ibikurikira:

  • Nomero y’indangamuntu

  • Umwuga n’umukoresha

  • Uburebure muri cm

  • Amakuru ajyanye n’aho utuye

  • Aho wavukiye

  • Ubundu bwenegihugu cyangwa  indi pasiporo y’ubwenegihugu (Niba bihari)

  • Nomero y’umuhanda n’iyinzu

               b. Abasaba bari munsi kuzamura bagomba kuzuza ibikurikira:

  • Icyiciro cy’umwana utaruzuza imyaka y’ubukure

  • Inyandiko y’irangamuntu

  • Nomero y’irangamuntu cyangwa nomero y’ifishi y’umuturage

  • Ubwenegihugu bw’urera umwana na nomero ye y’indangamuntu

  •  Amakuru ajyanye n’aho utuye

  • Aho wavukiye

  • Ubundu bwenegihugu cyangwa  indi pasiporo y’ubwenegihugu (Niba bihari)

  • Nomero y’umuhanda n’iyinzu

  1. Uzuza Amakuru kuri pasiporo n’urugendo y’usaba.   

                 a. Hitamo ubwoko bwa pasiporo n’igihe izamara hamwe ibijyanye n’urugendo :impamvu y’urugendo,Igihugu ugiyemo n’umujyi ugiyemo.                                                                                                           

  1. Shyiraho imigereka ikenewe mu buso n’ingano bisabwa.

  2. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.

  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.

  2. Kode kwishyuriraho(88……)ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. 

3. Ibyo wakwitega nyuma yo kohereza ubusabe bwawe?

Intambwe ya 1: Nyuma yo gusaba dosiye no kuyishyurira kuri IremboGov, dosiye yawe yoherezwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka kugira itunganywe.

Intambwe ya 2:Usaba dosiye yoherezwa ubutumwa buvuye ku rwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE) bumumenyesha igihe azajya kwifotoreza haba ku biro bya DGIE cyangwa kuri ambasade ihagarariye U Rwanda.

Intambwe ya 3: Umenyeshwa ko pasiporo yawe yabonetse ukaba  wagenda ukayifata.

Icyitonderwa:

  • Niba uri muri Kigali,Ugenda ku  cyicaro gikuru cya DGIE

  • Niba uri hanze ya Kigali,wasura ibiro bya DGIE biri ku biro bikuru by’akarere ubarizwamo

  • Niba uri hanze y’U Rwanda ,wasura Ambassade y’u Rwanda iri mu gihugu ubarizwamo.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.