Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba Icyemezo cy’agateganyo cya sitasiyo y’ikirere yihariye

Uku kwiyandikisha kugamije kumenya ibigo byose by'iteganyagihe byigenga bikorera mu Rwanda kugira ngo hashyirweho uburyo bwo gukorana n'ikigo cy'iteganyagihe METEO RWANDA.Iyi serivisi itangwa n’Ikigo Gishinzwe  Ubumenyi bw’Ikirere (METEO RWANDA).


Iyi serivisi itunganywa mu minsi 5,kandi Ntiyishyurwa.


Ibisabwa:

  • Abasaba bafite cyangwa  badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kanda  hano kugira ubone uko wafungura konti y’Irembo. 

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero y’ubusabe y’icyemezo cy’agateganyo.

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora na imeri  cyangwa byombi.


Kurikiza izi  ntambwe ubashe gusaba Icyemezo cy’agateganyo  cya sitasiyo y’ikirere yihariye.


  1. Sura www.irembo.gov.rw ,hanyuma mu gice cy’“Ibikorwa Remezo n’ibidukikije”,Hitamo “Serivisi za Meteo”.



  1. Hitamo “Icyemezo cy’agateganyo  cya sitasiyo y’ikirere yihariye”,hanyuma ukande “Saba”.



  1. Uzuza  Amakuru y’usaba.



  1. Uzuza ibisobanuro birambuye kuri  Sitasiyo,hanyuma ukande Ibikurikira.



  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Ohereza.


  1. Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe,uhabwa nomero ya dosiye (B2) wakoresha ukurikirana aho dosiye yawe igeze.


Icyitonderwa:

  • Iyo Meteo Rwanda imaze kwakira no kwemerera ubusabe bwawe, usaba ahabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeri imumenyesha ko icyangombwa cye cyabonetse, kandi ko ashobora kugikuramo kurubuga rwa IremboGov.





Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.