Uku kwiyandikisha kugamije kumenya ibigo byose by'iteganyagihe byigenga bikorera mu Rwanda kugira ngo hashyirweho uburyo bwo gukorana n'ikigo cy'iteganyagihe METEO RWANDA.
Iyi dosiye itunganywa mu minsi 5,kandi ntiyishyurwa.
Ibisabwa:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.
Kanda hano kugira ubone uko wafungura konti y’Irembo.
Abasaba bagomba kuba bafire nomero y’indangamuntu nyarwanda
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora na imeri cyangwa byombi.
Imigereka isabwa (2)
1. Amasezerano yasinywe
2. Raporo y'ubugenzuzi
Kurikiza izi ntambwe ubashe gusaba Icyemezo cya nyuma cya sitasiyo y’ikirere yihariye.
Sura www.irembo.gov.rw ,hanyuma mu gice cy’“Ibikorwa Remezo n’ibidukikije”,Hitamo “Serivisi za Meteo”.
Hitamo “Icyemezo cya nyuma cya sitasiyo y’ikirere yihariye”,hanyuma ukande “Saba”.
Uzuza Amakuru y’usaba.
Ongeraho imigereka yose uko isabwa,hanyuma ukande “Ibikurikira”.
Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Ohereza.
Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe,uhabwa nomero ya dosiye (B2) wakoresha ukurikirana aho dosiye yawe igeze.
Icyitonderwa:
Iyo Meteo Rwanda imaze kwakira no kwemerera ubusabe bwawe, usaba ahabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeri imumenyesha ko icyangombwa cye cyabonetse, kandi ko ashobora kugikuramo kurubuga rwa IremboGov.



