Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba uruhushya rwo gusarura amashyamba

Iyi serivisi ni iy'abantu bashaka gusarura cyangwa gutema ibiti mu masambu y'igenga. Abafite amasambu n'abaguzi b'amashyamba bashobora gusaba iyi serivisi. Usaba azahabwa icyemezo/uruhushya rumwemerera gusarura. Iyi serivisi itangwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe amashyamba mu Rwanda (RFA).


Igihe cyo gutunganya iyi dosiye ni iminsi 30, kandi serivisi itangwaku buntu.


Ibisabwa

Mbere y'uko utangira gusaba iyi serivisi, banza ugenzure ko ufite ibi bikurikira:


  • usaba agomba kuba afite konti y’IremboGov.

  • Indangamuntu cyangwa pasiporo y'u Rwanda ifite agaciro (ku banyamahanga).

  • Nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.

Imigereka isabwa 

  • Amasezerano yemewe yo kugurisha ibiti

Kurikiza intambwe zikurikira kugira ngo usabe uruhushya rwo gusarura amashyamba.


1. Sura urubuga Irembo kuri www.irembo.gov.rw.  Munsi y'ahanditse ''Ibikorwaremezo n'ibidukikije,''  kanda kuri ''uruhushya rwo gusarura amashyamba.''

2. Soma witonze amakuru asobanura serivisi maze ukande kuri ''Saba'' kugira ngo utangire igikorwa cyo gusaba.



3. Uzuzamo amakuru y'usaba, arimo nk'ubwenegihugu bw'usaba, nomero ya telefoni.


4. Uzuzamo amakuru y’ishyamba uko asabwa maze ukande ahanditse Ibikurikira.


5. Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande ku kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri Ohereza. 

6. Uzahita uhabwa nomero ya dosiye (B2....) kugira ngo ubashe kugenzura aho dosiye yawe igeze.


Dosiye yawe nimara kwemezwa, uzakira ubutumwa bugufi (SMS) na imeyili bikumenyesha. Ushobora kumanura uruhushya rwawe rwo kohereza mu mahanga ibikomoka ku mashyamba ku rubuga Irembo ukoresheje nomero yawe ya dosiye.


Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.