Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba uruhushya rwo gutwara ibikomoka ku mashyamba

Iyi serivisi ifasha abasaba guteganya gutwara ibikomoka ku mashyamba gusaba uruhushya rwo kubyimura imbere mu gihugu.


Iyi dosiye itunganywa mu minsi 2 kandi Ntiyishyurwa.


Ibisabwa:

  • Abasaba bafite cyangwa  badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kanda  hano kugira ubone uko wafungura konti y’Irembo. 

  • Abasaba bagomba kuba  bafite nomero  y’indangamuntu nyarwanda na nomero ya pasiporo ku banyamahanga.

  • Abasaba bagomba kuba bafite TIN ya sosiyete

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora na imeri  cyangwa byombi.


Imigereka isabwa

Uruhushya rwo gutema ibiti n'amashyamba rutangwa n'akarere

Indi migereka yasabwa

Kopi ya pasiporo


Kurikiza izi ntambwe ubashe gusaba uruhushya rwo gutwara ibikomoka ku mashyamba


  1. Sura www.irembo.gov.rw ,  mu gice cy’ “Ibikorwa Remezo n’ibidukikije”,hitamo “Uruhushya rwo gutwara ibikomoka ku mashyamba”.



  1. Kanda “Saba” utangize ubusabe.


  1. Uzuza umwirondoro w’ubusabe.


  1. Ongeraho Imigereka isabwa,hanyuma ukande “Ibikurikira”.



  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Ohereza.


  1. Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe,uhabwa nomero ya dosiye (B2….) wakoresha ukurikirana aho dosiye yawe igeze.


Nyuma yo kwemeza ubusabe bwawe,,uhita ubimenyeshwa binyuze kuri imeyili watanze. Iyo icyangombwa cyabonetse, ushobora kugikuramo kurubuga rwa IremboGov ukoresheje nomero ya dosiye.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.