Iyi serivisi yemerera abasaba gusaba amakuru y'ikirere mugihe n'ahantu runaka.Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere(METEO RWANDA).
Iyi dosiye itunganywa mu minsi 5,kandi Ntiyishyurwa.
Ibisabwa:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.
Kanda hano kugira ubone uko wafungura konti y’Irembo.
Abasaba bagomba kuba bafire nomero y’indangamuntu nyarwanda
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora na imeri cyangwa byombi.
Imigereka isabwa
Ibaruwa ishyigikira ubusabe ya sosiyete cyangwa ikigo mufitanye amasezerano
Indi migereka yasabwa
Kopi ya pasiporo
Kurikiza izi ntambwe ubashe gusaba amakuru y’ikirere
Sura www.irembo.gov.rw ,hanyuma mu gice cy’“Ibikorwa Remezo n’ibidukikije”,Hitamo “Serivisi za Meteo”.
Hitamo “Gusaba amakuru y’ikirere”,hanyuma ukande “Saba”.
Uzuza Amakuru y’usaba harimo urwego rw’ubukungu.
Uzuza Ibisobanuro birambuye ku gihe gisabwa n’impamvu y’ubusabe.
Kanda kuri “Ongeraho Ahantu”,wuzuze amakuru asabwa.
Ongeraho imigereka yose isabwa,hanyuma ukande Ibikurikira
Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Ohereza.
Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe,uhabwa nomero ya dosiye (B2) wakoresha ukurikirana aho dosiye yawe igeze.
Icyitonderwa:
Iyo Meteo Rwanda imaze kwakira no kwemerera ubusabe bwawe, usaba ahabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeri imumenyesha ko icyangombwa cye cyabonetse, kandi ko ashobora kugikuramo kurubuga rwa IremboGov.





