Iyi serivisi igufasha gusaba icyemezo cy’itangwa ry’uruhushya rw’agateganyo nyuma y’uko rwemejwe rukaba rwarashyizwe ahagaragara n’ibiro bishinzwe kwandika ubwoko bw’ibihingwa.
Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihangana mu Bucuruzi no Kurengera umuguzi (RICA).
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 2, kandi igiciro ni amadolari 120.
Ibisabwa mbere yo gutangira gusaba:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti bashobora gusaba iyi serivisi.
Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti kuri IremboGov.
Abafite ibigo byanditse mu buryo bwemewe n’amategeko bagomba kuba bafite nimero iranga usora (TIN).
Usaba agomba kugira nimero ya telefoni cyangwa imeyili cyangwa byombi bikora kandi byanditse neza.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe icyemezo cy’uruhushya rw’agateganyo:
Sura urubuga: www.irembo.gov.rw, ujye mu gice cya “Ubucuruzi n’Inganda”, ukande kuri “Uburenganzira bw’ubuvumbuzi bw’ibihingwa.”
Hitamo “Itagwa ry’icyemezo cy’uruhushya rw’agateganyo” mu mahitamo abiri ahari.
Kanda kuri “Saba”.
Injiza nimero ya dosiye baguha iva mu “Gusaba uburinzi bw’agateganyo” hanyuma uhitemo niba iyo dosiye yararangije igihe cy’imenyekanisha cy’iminsi 60, hanyuma ukande “Komeza”.
Emeza ko amakuru winjije ari ukuri, andika nimero ya telefoni cyangwa aderesi ya imeyili, uvivure agasanduku kemeza ukuri kw’amakuru, hanyuma ukande kuri “Ohereza.”
Uzahita uhabwa nimero yo kwishuriraho (itangirwa na 88…) kugira ngo ubashe kwishyura. Kanda kuri “Ishyura.”
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Kanda hano kugira ngo ubone andi makuru ku bijyanye n’uburyo bwo kwishyura.
ICYITONDERWA:
Nyuma yo kwishyura uzakira ubundi butumwa bugufi (SMS) cyangwa imeyili bwemeza ko wishyuye. Nyuma yuko umukozi ushinzwe amoko y’ibimera yemeje iyi serivisi, usaba ahabwa ubutumwa bwibutsa kugirango akuremo icyangobwa mu buryo bw’ikoranbuhanga kuri imeyili. Niba utakiriye ubutumwa bugufi (SMS) bukubwira aho dosiye yawe igeze mu gihe cy’iminsi ibiri umaze kohereza ubusabe, sura hamagara kuri RICA ku mirongo ikurikira 9899 cyangwa +250788740691 cyangwa ubandikire kuri imeyili info@rica.gov.rw binaniranye wasura ibiro bya RICA.