Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba umwanya wo kumurikiramo ibicuruzwa

Iyi serivisi itanga ubufasha ku myanya yo kumurikiramo mu ma murikagurisha y'imbere mu gihugu cyangwa mpuzamahanga mu kubaha umwanya wo kwerekaniramo ibicuruzwa byabo, kumenyana n'abandi bacuruzi no kugera ku isoko.


Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM)



Igiciro

Igihe cyo gutunganya Dosiye

Serivisi ntiyishyurwa

Iminsi 14



Ibisabwa:

  • Waba ufite konti y’irembo cyangwa utayifite wemerewe gusaba iyi serivisi

  • Kanda hano umenye uko wafungura konti y’Irembo maze ubashe kuba wakwisabira serivisi zose. 

Imigereka isabwa

  • Amafoto y'ibyo ushaka kumurika

  • Icyemezo cy'iyandikisha rya sosiyete ( gitangwa na RDB)

  • Icyemezo cyatanzwe na RCA

  • Icyemezo cy'ubuziranenge gitangwa na RSB (S-MARK)

  • Kopi ya pasiporo


Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe kumenya uko wakisabira iyi serivisi.


  1. Sura urubuga rw’Irembo www.Irembo.gov.rw ahanditse serivisi z’inganda n’ubucuruzi maze uhitemo “Gusaba umwanya wo kumurikiramo ibicuruzwa” .

  2. Kanda saba


  1. Uzuza umwirondoro w’ikigo, nomero iranga umucuruzi (TIN) umwaka ikigo cy'ubucuruzi cyashinzwemo hamwe n’ Urwego rw'ikigo cy'ubucuruzi.


  1. Tanga amakuru y’uhagarariye ikigo cy’ubucuruzi harimo nomero y’indangamuntu,na nomero ya telefoni.

  1. Andika amakuru ajyanye n’imurikagurisha aho rizabera niba ari mu gihugu cyangwa mu mahanga n’izina ry’imurika gurisha.


  1. Shyiraho imigireka isabwa maze ukande “ibikurikira”.

  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.

  2. Nomero ya dosiye (B2......) kugira ngo ugenzure aho dosiye yawe igeze.

Nyuma yo kohereza dosiye yawe ikanemezwa,  uzahabwa icyemezo cyawe gitangwa ku buryo bw'ikoranabuhanga kuri imeyili wujuje.

Mu gihe waba ugize ikibazo kuri dosiye yawe watanze wakwandikira minisiteri y'ubucuruzi n’inganda kuri  info@minicom.gov.rw .

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.