Iyi serivisi itanga ubufasha ku myanya yo kumurikiramo mu ma murikagurisha y'imbere mu gihugu cyangwa mpuzamahanga mu kubaha umwanya wo kwerekaniramo ibicuruzwa byabo, kumenyana n'abandi bacuruzi no kugera ku isoko.
Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM)
Ibisabwa:
Waba ufite konti y’irembo cyangwa utayifite wemerewe gusaba iyi serivisi
Kanda hano umenye uko wafungura konti y’Irembo maze ubashe kuba wakwisabira serivisi zose.
Imigereka isabwa
Amafoto y'ibyo ushaka kumurika
Icyemezo cy'iyandikisha rya sosiyete ( gitangwa na RDB)
Icyemezo cyatanzwe na RCA
Icyemezo cy'ubuziranenge gitangwa na RSB (S-MARK)
Kopi ya pasiporo
Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe kumenya uko wakisabira iyi serivisi.
Sura urubuga rw’Irembo www.Irembo.gov.rw ahanditse serivisi z’inganda n’ubucuruzi maze uhitemo “Gusaba umwanya wo kumurikiramo ibicuruzwa” .
Kanda saba
Uzuza umwirondoro w’ikigo, nomero iranga umucuruzi (TIN) umwaka ikigo cy'ubucuruzi cyashinzwemo hamwe n’ Urwego rw'ikigo cy'ubucuruzi.
Tanga amakuru y’uhagarariye ikigo cy’ubucuruzi harimo nomero y’indangamuntu,na nomero ya telefoni.
Andika amakuru ajyanye n’imurikagurisha aho rizabera niba ari mu gihugu cyangwa mu mahanga n’izina ry’imurika gurisha.
Shyiraho imigireka isabwa maze ukande “ibikurikira”.
Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
Nomero ya dosiye (B2......) kugira ngo ugenzure aho dosiye yawe igeze.
Nyuma yo kohereza dosiye yawe ikanemezwa, uzahabwa icyemezo cyawe gitangwa ku buryo bw'ikoranabuhanga kuri imeyili wujuje.
Mu gihe waba ugize ikibazo kuri dosiye yawe watanze wakwandikira minisiteri y'ubucuruzi n’inganda kuri info@minicom.gov.rw .