Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba serivisi yo kwibumbira hamwe

Iyi serivisi ifasha ibigo by’ubucuruzi bikorera mu Rwanda gusaba uruhushya rwo kwihuza cyangwa kugura andi masosiyete, bikemezwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihangana mu Bucuruzi no Kurengera umuguzi (RICA). 

Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 30,  igiciro: Ntiyishyurwa

Ibisabwa mbere yo gutangira gusaba:

Abasaba bafite cyangwa badafite konti bashobora gusaba iyi serivisi.
- Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti kuri IremboGov.
- Uwasaba agomba kuba afite Indangamuntu y’u Rwanda cyangwa Pasiporo
- Usaba agomba kugira nimero ya telefoni cyangwa aderesi ya imeyili bikora kandi byanditse neza.

Kurikiza izi ntabwe zoroshye kugirango usabe kwibumbira hamwe. 

1. Sura urubuga: www.irembo.gov.rw, ujye mu gice cya “Ubucuruzi n’Inganda,” ukande kuri  “Gusaba kwibumbira hamwe.”



2. Soma witonze ibisabwa ku mpande zombi maze ukande kuri “Saba”


3. Uzuza amakuru y’usaba (nimero y’indangamuntu cyangwa iya pasiporo) hamwe na nimero ya telefoni na aderesi imeyili.
4. Uzuza amakuru ya sosiyete igura na sosiyete igurwa nkuko bisabwa.


5. Ohereza inyandiko zisabwa mu ingano n’imiterere bikwiye mu buryo bw’ikoranabuhanga, hanyuma ukande kuri “Ibikurikira” kugira ngo ukomeze.

6. Emeza ko amakuru winjije ari ukuri, andika nimero ya telefoni cyangwa aderesi ya imeyili, uvivure agasanduku kemeza ukuri kw’amakuru, hanyuma ukande kuri “Ohereza”.

7. Uzahabwa nimero ya dosiye  (B2……) kugira ngo ubashe gukurikirana aho dosiye yawe igeze.

ICYITONDERWA: Nyuma yo kohereza dosiye unyuze ku IremboGov, ubusabe bukemezwa uhabwa ubutumwa bugufi cyangwa imeyili ikumenyesha ko icyemezo cyabonetse, kandi ko ushobora kugikuramo  ku rubuga rwa IremboGov.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.