Iyi serivisi ifasha abakora ibicuruzwa, ababiteranya, n'abakora ubucukuzi mu Rwanda gukurirwaho umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho by'ibanze, ibicuruzwa fatizo, n'amamashini. Abasaba bagomba gutanga urutonde rw'ibikoresho bashaka gutumiza mumahanga, bibafasha gukora ibicuruzwa bijyanwa ku isoko. Uzakenera gukoresha inyandikorugero yatanzwe kugira ngo wuzuze amakuru yuzuye y'ibicuruzwa. Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda niyo igenzura iyi serivisi.
Igihe cyo gutunganya iyi dosiye ni iminsi 21, kandi serivisi ni ubuntu.
Ibisabwa
Abasaba bafite cyangwa badafite konti y'Irembo bashobora gusaba iyi serivisi.
Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti ku IremboGov.
Kampani/ koperative cyangwa umuntu ku giti cye agomba kugira nomero ya TIN
Imigereka isabwa (2)
Icyemezo cy'iyandikwa ry'ubucuruzi/koperative
Inyandiko y'amakuru y'igicuruzwa
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe gukurirwaho umusoro ku nyongeragaciro.
Sura urubuga rwa IremboGov:www.irembo.gov.rw, maze munsi y'ahanditse Ubucuruzi n'Inganda, ukande uko wasaba gukurirwaho umusoro ku nyongeragaciro.
Kanda kuri saba.
Uzuzamo umwirondoro w'usaba( nomero ya TIN, izina rya kampani, umwirondoro w'usaba n'ibindi)
Shyiraho imigereka isabwa mu miterere ikwiriye. (Ni ngombwa gukoresha inyandikorugero yatanzwe mu ifishi y'ubusabe mu gihe wuzuza amakuru yerekeye igicuruzwa).
Reba niba ibyo wanditse ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande mu kadirishya ko kwemeza, maze ukande kuri ohereza.
Uzahita uhabwa nomero ya dosiye (B2…...) kugira ubashe kugenzura imiterere ya dosiye yawe.
Dosiye nimara koherezwa neza, izatunganywa na MINICOM na MINECOFIN. Abasaba bazahabwa imeyili cyangwa ubutumwa bugufi bubamenyesha impinduka iyo ari yo yose ku miterere ya dosiye.