Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba gusimbuza urwandiko rw’inzira rw’impunzi

Iyi serivisi yemerera impunzi gusaba gusimbuza urwandiko rw'inzira rw'impunzi rutangwa n'ibiro bikuru bishinzwe abinjira na basohoka mu Rwanda. Impamvu zo gusimbuza zirimo gutakara, kwibwa, kwangirika, no gukosoza. Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka.


Iyi dosiye itunganywa mu minsi 2 . Igiciro cya Serivisi ni 30,000 RWF.


Ibisabwa:


  • Abasaba bafite cyangwa  badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kanda  hano kugira ubone uko wafungura konti y’Irembo. 

  • Abasaba bagomba kuba bafite icyemezo cyo kwiyandikisha cya UNHCR

  • Indangamuntu y’impunzi ku bakuru

  • Kopi  y’urwandiko rw’inzira rw’impunzi usanganwe rugiye guhinduzwa.

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora na imeyili  cyangwa byombi.


Imigereka isabwa

Urwandiko rw'inzira rw'impunzi usanganwe

Indi migereka yasabwa (11)

1. Kopi y'icyemezo cy'iyandikwa

2. Ifoto ya pasiporo

3. Umukono

4. Icyemezo cy'ishyingirwa ry'ababyeyi cyangwa ikindi gihamya ishyingirwa

5. Icyemezo cy'amavuko cy'umwana

6. Icyemezo cy'uko umubyeyi yitabye Imana

7. Inyandiko y'ubwishingire

8. Kopi y'indangamuntu y'umurezi w'umwana

9. Inyandiko y'ubutane

10. Icyemezo cy'uko umubyeyi w'umugore ari ingaragu

11. Inyandiko yo kwemera umwana

Imigereka y'ubushake (4)

1. Kopi y'ikarita y'impunzi ifite agaciro

2. Kopi y'ikarita y'impunzi y'umubyeyi

3. Kopi y'indangamuntu y'umubyeyi ukiriho

4. Icyemezo cyo kwiyandikisha cy'impunzi


Kurikiza izi ntambwe ubashe gusaba  gusimbuza urwandiko rw’inzira rw’impunzi


  1. Sura www.irembo.gov.rw  hanyuma mu gice cya “Abinjira N'abasohoka”, kanda kuri “Gusaba urwandiko rw’inzira rw’impunzi”.


  1. Hitamo “Gusimbuza urwandiko rw’inzira rw’impunzi”,hanyuma ukande “Saba”.

  1. Uzuza “Umwirondoro w’usaba”.



  1.  Uzuza Amakuru y’ “ibirebana n’urugendo”.

Icyitonderwa: Umaze kwemeza ko utuye mu nkambi y’impunzi, ahantu ho gufatira  icyangombwa hazahita hagaragazwa kuri iyo nkambi mu buryo bwikora."



  1. Ongeraho Imigereka yose isabwa,hanyuma ukande “Ibikurikira”.



  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Emeza.

  2. Uhabwa nimero yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo wishyure. Kanda kuri “Ishyura”. 

  3. Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura; kugira ngo umenye byinshi ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.

Icyitonderwa:

  • Nyuma yo kohereza ubusabe no  kwishyura, ubusabe bwawe buzatunganywa n’Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE), kandi uzahabwa ubutumwa bukumenyesha kujya gutanga ibikumwe ku cyicaro gikuru cya DGIE  cyangwa ku biro by’akarere.







Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.