Iyi serivisi yemerera impunzi gusaba guhinduza urwandiko rw'inzira rw'impunzi rutangwa n'ibiro bikuru bishinzwe abinjira na basohoka mu Rwanda. Impamvu zo kuvugurura ingendo harimo kuba ufite urwandiko rw'inzira rufite agaciro rufite impapuro zuzuye kashe, urwandiko rw'inzira rufite agaciro k'amezi atagera kuri 6, n'ibindi.
Iyi dosiye itunganywa mu minsi 2 . Igiciro cya Serivisi ni 20,000 RWF.
Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka.
Ibisabwa:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.
Kanda hano kugira ubone uko wafungura konti y’Irembo.
Abasaba bagomba kuba bafite icyemezo cyo kwiyandikisha cya UNHCR
Indangamuntu y’impunzi ku bakuru
Kopi y’urwandiko rw’inzira rw’impunzi usanganwe rugiye guhinduzwa.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora na imeyili cyangwa byombi.
Imigereka isabwa
Urwandiko rw'inzira rw'impunzi usanganwe
Indi migereka yasabwa (11)
1. Kopi y'icyemezo cy'iyandikwa
2. Ifoto ya pasiporo
3. Umukono
4. Icyemezo cy'ishyingirwa ry'ababyeyi cyangwa ikindi gihamya ishyingirwa
5. Icyemezo cy'amavuko cy'umwana
6. Icyemezo cy'uko umubyeyi yitabye Imana
7. Inyandiko y'ubwishingire
8. Kopi y'indangamuntu y'umurezi w'umwana
9. Inyandiko y'ubutane
10. Icyemezo cy'uko umubyeyi w'umugore ari ingaragu
11. Inyandiko yo kwemera umwana
Imigereka y'ubushake (4)
1. Kopi y'ikarita y'impunzi ifite agaciro
2. Kopi y'ikarita y'impunzi y'umubyeyi
3. Kopi y'indangamuntu y'umubyeyi ukiriho
4. Icyemezo cyo kwiyandikisha cy'impunzi
Kurikiza izi ntambwe ubashe gusaba guhinduza urwandiko rw’inzira rw’impunzi
Sura www.irembo.gov.rw hanyuma mu gice cya “Abinjira N'abasohoka”, kanda kuri “Gusaba urwandiko rw’inzira rw’impunzi”.
Hitamo “Guhinduza urwandiko rw’inzira rw’impunzi”,hanyuma ukande “Saba”.
Uzuza “Umwirondoro w’usaba”.
Uzuza Amakuru y’ “ibirebana n’urugendo”.
"Icyitonderwa: Umaze kwemeza ko utuye mu nkambi y’impunzi, ahantu ho gufatira icyangombwa hazahita hagaragazwa kuri iyo nkambi mu buryo bwikora."
Ongeraho Imigereka yose isabwa,hanyuma ukande “Ibikurikira”.
Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Emeza.
Uhabwa nimero yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo wishyure. Kanda kuri “Ishyura”.
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura; kugira ngo umenye byinshi ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa:
Nyuma yo kohereza ubusabe no kwishyura, ubusabe bwawe buzatunganywa n’Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE), kandi uzahabwa ubutumwa bukumenyesha kujya gutanga ibikumwe ku cyicaro gikuru cya DGIE cyangwa ku biro by’akarere.




