Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba urwandiko rw’inzira rw’impunzi bwa mbere

Iyi serivisi yemerera impunzi gusaba urwandiko rw'inzira rutangwa n'ibiro bikuru bishinzwe abinjira na basohoka mu Rwanda.


Iyi dosiye itunganywa mu minsi  2.  Igiciro cya serivisi ni 20,000 RWF.


Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka.


Ibisabwa:


  • Abasaba bafite cyangwa  badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kanda  hano kugira ubone uko wafungura konti y’Irembo. 

  • Abasaba bagomba kuba bafite icyemezo cyo kwiyandikisha cya UNHCR

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora na imeyili  cyangwa byombi.


Imigereka yasabwa (11)

1. Kopi y'icyemezo cy'iyandikwa

2. Ifoto ya pasiporo

3. Umukono

4. Icyemezo cy'ishyingirwa ry'ababyeyi cyangwa ikindi gihamya ishyingirwa

5. Icyemezo cy'amavuko cy'umwana

6. Icyemezo cy'uko umubyeyi yitabye Imana

7. Inyandiko y'ubwishingire

8. Kopi y'indangamuntu y'umurezi w'umwana

9. Inyandiko y'ubutane

10. Icyemezo cy'uko umubyeyi w'umugore ari ingaragu

11. Inyandiko yo kwemera umwana

Imigereka y'ubushake (4)

1. Kopi y'ikarita y'impunzi ifite agaciro

2. Kopi y'ikarita y'impunzi y'umubyeyi

3. Kopi y'indangamuntu y'umubyeyi ukiriho

4. Icyemezo cyo kwiyandikisha cy'impunzi


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe “Urwandiko rw’inzira rw’impunzi”

  1. Sura www.irembo.gov.rw  hanyuma mu gice cya “Abinjira N'abasohoka”, kanda kuri “Gusaba urwandiko rw’inzira rw’impunzi”.


  1. Hitamo “Gusaba urwandiko rw’inzira rw’impunzi bwa mbere”,hanyuma ukande “Saba”.



  1.  Uzuza “Umwirondoro w’usaba”.

  1.  Uzuza Amakuru y’ “ibirebana n’urugendo”.


  1. Ongeraho Imigereka  yose isabwa , hanyuma ukande “Ibikurikira”.


  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Emeza.

  2. Uhabwa nimero yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo wishyure. Kanda kuri “Ishyura”. 

  3. Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura; kugira ngo umenye byinshi ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.

Icyitonderwa:

  • Nyuma yo kwishyura, ubusabe bwawe buzatunganywa n’Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE), kandi uzahabwa ubutumwa bukumenyesha kujya gutanga ibikumwe ku cyicaro gikuru cya DGIE  cyangwa ku biro by’akarere.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.