Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba Impinduka ku Biciro by’Amashanyarazi

Iyi serivisi ifasha inganda zikora ibicuruzwa n'izitunganya amabuye y'agaciro zo mu gihugu gusaba gushyirwa mu cyiciro cy' ibiciro by' amashanyarazi byagenewe inganda.



Igiciro

Igihe cyo gutunganya Dosiye

Ntiyishyurwa

Iminsi 10



Ibisabwa:


  • Abasaba bafite cyangwa  badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kanda  hano kugira ubone uko wafungura konti y’Irembo. 

  • Abasaba bagomba kuba bafite TIN ya sosiyete



Indi migereka yasabwa (4)

1. Icyemezo cy'iyandikisha rya sosiyete ( gitangwa na RDB)

2. Icyemezo cy'iyandikisha rya Koperative (RCA)

3. Amasezerano yo gukodesha

4. Kopi ya pasiporo

Imigereka y'ubushake

Inyemezabwishyu y’amashanyarazi iheruka


Kurikiza izi ntambwe ubashe gusaba impinduka ku biciro by’amashanyarazi.


  1. Sura www.irembo.gov.rw mu gice cy’ “Ubucuruzi n’inganda”,Hitamo “Gusaba Impinduka ku Biciro by’Amashanyarazi”.


  1. Kanda “Saba” utangize ubusabe.



  1. Uzuza Ibiranga ubucuruzi mu buryo burambuye,harimo TIN y’ikigo cy’ubucurzi,nomero ya mubazi na nomero y’ifatabuguzi.



  1. Uzuza Amazina y’uhagarariye usaba.



  1. Ongeraho imigereka isabwa,hanyuma ukande “Ibikurikira”.




  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Ohereza.


  1. Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe,uhabwa nomero ya dosiye (B2….) wakoresha ukurikirana aho dosiye yawe igeze.


Nyuma yo kohereza ubusabwe bwawe,buzatunganywa nababishinzwe,iyo  abayobozi babishinzwe bemeje ubusabe bwawe,uhita ubimenyeshwa binyuze kuri imeyili watanze.





Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.