Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba gukosora amakuru ari ku cyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko

Iyi serivisi igufasha gusaba gukosoza amakuru ari ku cyangombwa cy'uko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko. Icyangombwa kigomba kuba gifite agaciro mu gihe cy'amezi atandatu uhereye umunsi cyatangiweho; mu igihe hajeho ikosa wemerewe gukosoza inshuro itarenze imwe.


Impamvu zemewe gusaba gukosoza harimo: impinduka z'ururimi, ibyaha n'amakuru bwite. Gukosoza bitwara iminsi 21.


Iyi serivisi itangwa n’ubushinjacyaha bukuru(NPPA).Iyi serivisi Ntiyishyurwa.


Ibisabwa:


  • Abasaba  bagomba kuba bafite konti y’IremboGov kugira babashe gusaba iyi serivisi cyangwa bakegera umu agenti w’irembo ubegereye akabafasha.

  • Kanda  hano kugira ubone uko wafungura konti y’Irembo. 

  • Iyi serivisi yemerewe abanyarwanda bafite indangamuntu,abanyamahanga  bafite indangamuntu z’abanyamahanga n’impunzi zifite indangamuntu z’impunzi.

  • Abasaba bagomba bafite nomero ya dosiye y’icyangombwa kigifite agaciro cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko.


Kurikiza izi ntambwe ubashe gusaba  uko wakosora amakuru ari ku cyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko.


  1. Sura www.irembo.gov.rw ukande kuri “Kwinjira” winjire muri konti yawe.



  1. Mu gice cy’ “Ibyemezo by’ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha”,hitamo “Icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko”.



  1. Hitamo “Gukosora amakuru ari ku cyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko”,hanyuma ukande “Saba”.




  1. Uzuza ibijyanye n’usaba dosiye(nimero ya dosiye y’icyemezo cyerekana ko umuntu atakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko.)



  1. Uzuza amakuru y’ibijyanye no gutunganya dosiye.(Harimo Impamvu n’ibisobanuro by’ubusabe)



  1. Ongereho “Umugereka  wo gushyigikira”,hanyuma ukande “Ibikurikira”.



  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Ohereza.


  1. Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe,uhabwa nomero ya dosiye (B2) wakoresha ukurikirana aho dosiye yawe igeze.


Nyuma yo kwemererwa, usaba ahabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeri imumenyesha ko icyangombwa cye cyabonetse, kandi ko ashobora kugikuramo kurubuga rwa IremboGov.

Byongeye kandi, iyo usaba yashyizemo imeyili ye igihe yasabaga serivisi, icyangombwa gihita cyoherezwa kuri iyo imeri. Icyo gihe, ntibiba ngombwa ko ajya kugikura ku rubuga rwa IremboGov.




Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.