Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Ibibazo bikunze kubazwa kuri serivisi y’icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko

Icyemezo cy’uko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko ni serivisi itangwa n’ubushinjacyaha bukuru (NPPA).

Dore bimwe mu bibazo bikunze kubazwa kuri iyi serivisi:


  1. Nishyura angahe ngo mpabwe iyi serivisi?

Igiciro cya serivisi ni 1,200 Frw.

  1. Naba nkeneye konti ya IremboGov kugira ngo mbone iyi serivisi?

Yego, ugomba kuba ufite konti ya IremboGov cyangwa ukagana umu ejenti wa Irembo ukwegereye.

  1. Ni gute nafungura konti ya IremboGov?

Gufungura konti, kanda hano. Abanyamahanga cyangwa impunzi bafite pasiporo bagomba kugana umu ejenti wa Irembo cyangwa bagasaba ubufasha kuri [email protected]

  1. Nemerewe gusaba icyemezo nkoresheje konti ya IremboGov mu gihe ndi umunyamahanga cyangwa impunzi, mfite indangamuntu y’U Rwanda?

Yego, wakoresha indangamuntu yawe nyarwanda.

  1. Naba nkenera gufata icyemezo cyanjye ku biro bya NPPA?

Oya, icyemezo gikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ushobora kugikura ku rubuga IremboGov ukoresheje nomero ya dosiye cyangwa kode yo kwishyura. Iyo ushyizemo imeyili yawe mu gihe usaba serivisi, icyemezo cyoherezwa kuri iyo imeyili.

  1. Icyemezo cy’ubushinjacyaha kimara igihe kingana gute?

Icyemezo cy’ubushinjacyaha kimara amezi 6 uhereye ku gihe cyatangiwe.

  1. Bitwara iminsi ingahe kugira ngo mpabwe icyemezo cyanjye?

Bitwara iminsi 21 y’akazi.

  1. Ni gute namenya ko icyemezo navanye ku rubuga IremboGov gifite ubuziranenge?

Kumenya ko icyemezo cyawe gifite ubuziranenge, kanda hano.

  1. Mbasha kubona icyemezo cyanjye ku rubuga mu gihe icyo nari mfite cyabuze/cyangiritse?

Yego, ushobora gukura icyemezo ku rubuga IremboGov inshuro zose wifuza.


Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.