Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko

ICYITONDERWA: Iyi serivisi iri gutinda cyane. Ushobora kubona icyemezo cyawe mu minsi 15 - 20 y'akazi nyuma y'umunsi wohereje ubusabe bwawe.

Iyi serivisi yemerera abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu Rwanda gusaba icyemezo cy’ubushinjacyaha cyerekana ko bakatiwe cyangwa batakatiwe n’inkiko. Iki cyemezo kimara amezi 6. Abanyarwanda n’abanyamahanga bigeze gutura mu Rwanda mu gihe cy’amezi 6 no hejuru na bo bemerewe gusaba iyi serivisi. Serivisi itangwa n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’Igihugu (NPPA).

Kunoza serivisi bitwara iminsi 3 y’akazi, igiciro ni 1,200 Frw.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kwinjira muri konti ya IremboGov. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa wegere umu ajenti wa IremboGov uri hafi yawe.

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu cyangwa nomero y’ifishi y’umwenegihugu.

  • Umunyamahanga agomba kuba afite nomero ya pasiporo. Asabwa kandi imigereka ishyigikira ubusabe bwe.

  • Usaba agomba kuba afite telefone cyangwa imeyili bikora.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe gusaba Icyemezo cy’ubushinjacyaha:

1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.

2. Ahanditse Icyemezo cy’ubushinjacyaha, kanda kuri Icyangombwa cyerekana ko wakatiwe cyangwa utakatiwe n’inkiko. 

3. Hitamo uwo usabira (Ndisabira cyangwa Umwana), maze ukande kuri Saba.


4. Uzuza Umwirondoro w’usaba serivisi n’ibijyanye no gutunganya dosiye; amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

ICYITONDERWA: Icyemezo kinozwa mu rurimi usaba yakoresheje ari gusaba dosiye.

5. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.


6. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


7. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, na nyuma y’uko abakozi ba NPPA babyemeje, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi/imeyili bimumenyesha ko icyemezo cyabonetse, ndetse ko yagikura ku rubuga IremboGov. Usaba kandi yoherezwa icyemezo kuri imeyili ye iyo yayitanze asaba dosiye, ntabwo biba bikiri ngombwa ko agikura ku rubuga IremboGov.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Sorry we couldn't be helpful. Help us improve this article with your feedback.