Iyi serivisi yoroshya kwinjiza ibicuruzwa binyuze mu kubona impushya zikenewe. Gushyiraho ibipimo byo kwinjiza ibicuruzwa byashyizweho hashingiwe kuri iri sesengura. Intego y'iyi serivisi ni ukureba ko ibicuruzwa byinjizwa byujuje ibisabwa n'amabwiriza y'igihugu. Iyi serivisi itangwa n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA).
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 3 y'akazi, kandi serivisi ntiyishyuzwa.
Ibisabwa:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti y'Irembo bashobora gusaba iyi serivisi.
Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti ku IremboGov.
Iyi serivisi yemerewe abanyarwanda bafite indangamuntu n'abanyamahanga bafite pasiporo ndetse na kampani zifite TIN.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe uruhushya rwo kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu:
Sura urubuga rw'IremboGov: www.irembo.gov.rw munsi y'ahanditse ubucuruzi n'inganda maze ukande uruhushya rwo kwinjiza ibicuruzwa.
Kanda kuri "uruhushya rwo kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu" maze ukande kuri saba.
Shyiramo umwirondoro w'usaba (umwirondoro w'umucuruzi ndetse n'amakuru y'ubucuruzi).
Uzuzamo amakuru y'igicuruzwa maze ukande Ibikurikira kugira ngo ukomeze.
Reba neza ko amakuru washyizemo ari ukuri, andika nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande mu kadirishya ko kwemeza, maze ukande ku "Ibikurikira".
Uzahita uhabwa nomero ya dosiye kugira ngo ukurikirane imiterere y'ubusabe.
Iyo ubusabe bwemejwe neza, abasaba bamenyeshwa ko icyemezo cyabo cyo mu buryo bw'ikoranabuhanga cyabonetse bagikuramo ku rubuga rw'IremboGov.