Iyi serivisi ifasha umunyarwanda wese kwishyurira indangamuntu. Usaba agomba kuba afite nomero y'ifishi muri NIDA. Udafite nomero y'ifishi agomba kujya kuyisaba umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge yitwaje icyangombwa kimuranga. Ku bindi bisobanuro, mwakwandikira info@nida.gov.rw.
Iyi dosiye imara iminsi 30. Igiciro ni 500 FRW.
Icyitonderwa: Umuturage agomba kubanza guhabwa uburenganzira n’ibiro by’umurenge kugira ngo asabe iyi serivisi.:
Ibisabwa:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.
Kanda hano kugira ubone uko wafungura konti y’Irembo.
Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu.
Usaba agomba kuba yaratanze ibikumwe n’ifoto y’isura ariko bitarishyurirwa.
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni ikora na imeyili.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ubashe kwishyurira indangamuntu (mu buryo bwihariye):
Sura www.irembo.gov.rw hanyuma mu gice cy “Irangamimerere”, kanda “Gusaba indangamuntu”.
Hitamo: “Kwishyurira indangamuntu (mu buryo bwihariye)”
Kanda kuri “Saba”.
3. Uzuza Amakuru y’usaba hanyuma ukande kuri Ibikurikira.
ICYITONDERWA: Usaba serivisi ashobora guhitamo aho yifuza gufatira indangamuntu ye.
4. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili maze ukande kuri Emeza.
5. Uhabwa nimero yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo wishyure. Kanda kuri “Ishyura”.
6. Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura; kugira ngo umenye byinshi ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.
ICYITONDERWA: Nyuma y'uko usaba serivisi amaze gutanga ubusabe no kwishyura binyuze kuri IremboGov, azamenyeshwa igihe indangamuntu ye izaba yabonetse kugira ngo ayifate.



