Iyi serivisi yemerera abanyarwanda gusaba indangamuntu. Usaba agomba kuba afite nomero y’ifishi y’umwenegihugu. Umuturage udafite iyi nomero agomba kwitwaza ikindi kimuranga akegera Umukozi ushinzwe Irangamimerere ku biro by’umurenge bimwegereye, mbere y’uko asaba indangamuntu. Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA).
Bisaba iminsi 30 ndetse n’amafaranga 500 kugira ngo iyi dosiye itunganywe.
Ibikenewe:
Ntabwo ukeneye konti y’Irembo kugira ngo ubashe guhabwa iyi serivisi.
Usaba dosiye agomba kuba afite nomero y’ifishi y’umwenegihugu.
Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze ubashe gusaba Indangamuntu:
1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Irangamimerere, maze ukande kuri Gusaba Indangamuntu.
2. Hitamo uwo usabira; Ndisabira cyangwa Benshi, maze ukande kuri Saba.
3. Shyiramo Umwirondoro w’usaba serivisi (nomero y’ifishi y’umwenegihugu, Umurenge n’itariki byo kwifotorezaho, ndetse n’aho uzayifatira).
4. Kanda Ibikurikira maze ukomeze.
5. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
6. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba dosiye no kuyishyurira kuri IremboGov, usaba dosiye yoherezwa ubutumwa bumumenyesha igihe azifotoreza. Iyo byakozwe, dosiye yoherezwa kuri NIDA aho itunganyirizwa, ikazatangwa nyuma y’iminsi 30.