Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba gukosorerwa indangamuntu ku banyarwanda baba mu mahanga

Iyi serivisi ifasha Abanyarwanda baba mu mahanga gusaba gukosorerwa indangamuntu yabo, mu gihe yatakaye cyangwa yangiritse.


Iyi dosiye itunganywa mu minsi 30. Igiciro kirahinduka.


Ibisabwa:


  • Abasaba bafite cyangwa  badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Abasaba bagomba kuba  bafire nimero  y’indangamuntu.

  • Abasaba bagomba kuba bafite impamvu zifite ishingiro(Amatariki bavukiyeho,guhinduza izina,igitsina n’ifoto) kugira babashe gusaba iyi serivisi

  • Abasaba bagomba kuba bafite nimero ya telefoni  cyangwa imeri.

Imigereka  yasabwa:

  1. Icyemezo cy'Amavuko cyakozwe mu minsi 30

  2. Agatabo k'Ishyingirwa

  3. Indangamuntu yacyuye igihe

  4. Ifishi y'Indangamuntu yacyuye igihe iriho umukono wa Noteri / Ifishi y'Indangamuntu y'Umubyeyi yacyuye igihe iriho umukono wa Noteri

  5. Pasiporo yatanzwe mbere y'icyangombwa ufite kuri ubu / Urwandiko rw'Inzira rwatanzwe mbere y'icyangombwa ufite kuri ubu

  6. Indangamanota y’ikizamini cya leta cy’umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza

  7. Umwanzuro w'Urukiko

  8. Izindi Nyandiko za Leta zatanzwe mbere ya 2007

  9. Kopi y'inyandiko yemewe n'amategeko isaba guhindura izina.

  10. Inyandiko zo kwa muganga

  11. Kopi y'indangamuntu ufite kuri ubu

  12. Kopi y'ifoto ya pasiporo ya vuba


Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe gusaba gukosorerwa indangamuntu ku banyarwanda baba mu mahanga


  1. Sura urubuga www.irembo.gov.rw ,hanyuma mu gice cy’ “Irangamimerere”,uhitemo “Gusaba gukosorerwa indangamuntu”.



  1. Hitamo “Gukosoza indangamuntu ku banyarwanda baba mu mahanga”.



  1. Kanda “Saba” utangize ubusabe.


  1. Uzuza Amakuru y’usaba(Imyirondoro,Impamvu yo gukosoza n’ibiro bizayitunganya)

Icyitonderwa: Impamvu zose zo gusaba iyi serivisi ni ubuntu, uretse guhindura amazina cyangwa ifoto byishyurwa 1500 Rwf.




  1. Ongeraho imigereka yose isabwa.(Imigereka isabwa izaterwa n’impamvu yo gukosoza).Hanyuma ukande Ibikurikira.



  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeri (email) maze ukande kuri Emeza.

Icyitonderwa:

 

  • Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe, buzasuzumwa na Ambasade wahisemo ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA). Uzamenyesheshwa binyuze kuri imeri (email) cyangwa ubutumwa bugufi (SMS) igihe cyose hagize igihinduka ku busabe bwawe.

  • Iyo ubusabe bwawe bwemejwe, woherezwa nomero yo kwishyuriraho (Bill ID) ari na yo ukoresha wishyura serivisi wasabye, aho bisabwa.

  • Iyo indangamuntu yawe imaze gukorwa, Ambasade y’u Rwanda irakumenyesha kugira uhitemo uko wayihabwa cyangwa uburyo waza kuyifata.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.