Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Gusaba indangamuntu ku banyarwanda baba mu mahanga badafite umubare wa NPR

Iyi serivisi yemerera abanyarwanda baba mu mahanga gusaba indagamuntu n'umubare wa NPR. Umubare wa NPR ni umubare ugaragaza umunyarwanda uwo ari we wese mu gitabo cy’igihugu gishinzwe kwandika abaturage, kugira uyu mubare ni ngombwa iyo usaba indangamuntu. Indangamuntu ni icyangombwa kigaragaza ku mugaragaro umuntu mukuru nk'umuturage w'u Rwanda. Serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA).

Kunoza serivisi bitwara iminsi 30 ku giciro cya 500 Frw.

Ibikenewe:

  • Ntukeneye konti y’Irembo kugira ngo usabe iyi serivisi.

  • Usaba agomba kuba afite imyaka 16 y’amavuko no hejuru.

  • Usaba ntagomba kuba yanditse mu gitabo cy’igihugu cy’abaturage (nta nomero ya NPR).

  • Imigereka isabwa ni ifoto ya pasiporo ndetse na kopi iy’icyangombwa. Kopi iranga umuntu ishobora kuba:


  • Byaba byiza ari indangamuntu y’U Rwanda yacyuye igihe, cyangwa urwandiko rw’inzira rukora/rwacyuye igihe rw’U Rwanda (pasiporo cyangwa uruhushya rw’inzira rw’agateganyo) byatanzwe n’ikigo cy’igihugu kibifitiye ubushobozi.

  • Izi  nyandiko zatangiwe mu Rwanda na zo zihabwa agaciro: inyandiko ya RSSB, icyemezo cy’amavuko, cyangwa ikarita ya kera ya batisimu.

  • Niba usaba ariko udafite inyandiko ikuranga yo mu Rwanda, shyiraho umugereka wa kopi y'icyemezo cyawe cy'amavuko cyo mu mahanga kiriho izina(amazina) ry'umubyeyi(ababyeyi) wawe w'umunyarwanda ndetse na kopi y'indangamuntu y'umubyeyi(ababyeyi) wawe.

  • Imigereka isabwa irimo urwandiko rw’irangamimerere ndetse n’izindi.

  • Usaba agomba kuba atuye hanze y’U Rwanda, mu mahanga.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze usabe indangamuntu: 

  1. Gana www.irembo.gov.rw ahanditse Irangamimerere, maze ukande kuri Gusaba indangamuntu.

  1. Hitamo “Gusaba indangamuntu ku banyarwanda baba mu mahanga badafite umubare wa NPR” maze ukande kuri Saba.

          

  1. Shyiramo Umwirondoro w’usaba serivisi


ICYITONDERWA

  • Iyo usaba afite pasiporo, asabwa kuzuza ibisabwa. Iyo usaba adafite pasiporo, asabwe gukomeza mu ntambwe zikurikira.

  • Usaba ashobora kutuzuza amakuru ku mubyeyi umwe cyangwa bombi niba nta makuru abifiteho.

  • Usaba ashobora guhitamo kode y’igihugu bitewe na nomero ya telefone ari gukoresha.

  1. Gerekaho inyandiko zisabwa mu ngano n’ubuso bikenewe.

  2. Kanda Ibikurikira maze ukomeze.

  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili, urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.

  2. Kode yo kwishyura (88…) ihita itangwa ngo wishyure, kanda kuri Ishyura.

  3. Usaba ashobora guhitamo uburyo bwo kwishyura: nta interineti (MTN, Airtel, cyangwa BK) no kuri murandasi (VISA cyangwa MasterCard). Ukeneye andi makuru ku kwishyura, kanda hano.


ICYITONDERWA:

  1. Nyuma yo gusaba no kwishyura kuri IremboGov, dosiye ihita yoherezwa kuri ambasade (hakurikijwe aho usaba yavuze ko atuye).

  2. Usaba ashobora guhamagarwa kugira ngo atange andi makuru mu gihe ayatanzwe adahagije.

  • Iyo amakuru adahagije, ambasade isaba uwohereje dosiye kugira icyo abikoraho. Usaba serivisi ashakira dosiye ye ku rubuga IremboGov. Kanda hano umenye uko washaka dosiye.

  •  Kuvugurura amakuru yatanzwe, usaba ahabwa umubare w’ibanga ukoreshwa rimwe (OTP). Akanda kuri “Saba OTP”, agashyiramo umubare, akabasha kuvugurura no kohereza dosiye ye.

  1. Iyo ambasade yemeje dosiye, yoherezwa muri DGIE kwemezwa. Iyo dosiye yemejwe, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi bumumenyesha igihe azajya gutanga ibipimo kuri ambasade. Izindi ntambwe azimenyeshwa hanyuma.

  2. Iyo usaba amaze gutanga ibipimo bye, yoherezwa nomero y’indangamuntu, iyi ni nayo imufasha gusaba izindi serivisi. Ikarita y’indangamuntu yoherezwa kuri ambasade y’U Rwanda aho dosiye yasabiwe.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.