Iyi nyandiko ikwereka uburyo wakuramo dosiye mu buryo bw’ikoranabuhanga ku rubuga rw'IremboGov, intambwe ku yindi. Aha ngaha, uba wamaze gusaba, kwishyura ndetse no guhabwa nomero ya dosiye.
Ibikenewe:
Usaba agomba kuba afite nomero ya dosiye cyangwa kode yo kwishyuriraho.
Usaba agomba kuba afite ubutumwa buvuye ku Irembo cyangwa mu kigo cya leta bwemeza ko yasabye dosiye.
Usaba akenera interineti/murandasi na mudasobwa cyangwa telefone igendanwa/smartphone.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe gusohora icyemezo cyawe:
1. Jya kuri www.irembo.gov.rw maze ukande kuri Shaka dosiye.
2. Shyiramo nomero ya dosiye cyangwa kode yo kwishyuriraho mu ishakiro maze ukande kuri gushakisha dosiye. Dosiye wasabye ihita igaragara.
3. Kanda kuri Sohora Icyemezo.
4. Hitamo Ururimi wifuza maze ukande kuri Kuramo Icyemezo Koranabuhanga.
Birabaye! Ubu ufite icyemezo cyawe kandi wagikuramo inshuro zose wifuza.