Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wakwishyurira serivisi

Gusaba serivisi kuri IremboGov biza mu buryo butatu: Gusaba, Gusuzuma, no Kwishyura. Iyi nyandiko ikwereka igice cya nyuma cyo kwishyura. Abasaba serivisi kuri IremboGov bashobora kwishyura muri izi ntambwe zoroshye:


1. Nyuma yo kwemeza serivisi usaba, woherezwa kode yo kwishyuriraho. Uhitamo uburyo bwo kwishyura: hanze ya interineti (MTN, Airtel cyangwa BK) cyangwa murandasi (VISA cyangwa MasterCard).

2. Ishyurira serivisi ukoresheje kode yo kwishyura n’uburyo bwo kwishyura bwatanzwe.

3. Usaba serivisi yoherezwa ubutumwa bugaragaza ko serivisi yishyuwe, agahabwa nomero ya dosiye imufasha gukurikirana aho dosiye igeze.


ICYITONDERWA: Kode yo kwishyuriraho igira igihe cyagenwe cyo kurangira bitewe na serivisi. Ni byiza ko wakwishyura ukimara koherezwa kode yo kwishyuriraho.


Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Sorry we couldn't be helpful. Help us improve this article with your feedback.