Iyi serivisi igamije gutanga amabaruwa ashyigikira (recommendation letters) agenewe imiryango mpuzamahanga itari iya Leta ikorera mu Rwanda munsi ya Minisiteri y’Uburezi. Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC).
Igihe bitwara ni iminsi 5, kandi iyi serivisi ntiyishyurwa.
Ibisabwa mbere yo gutangira
Abasaba serivisi bafite cyangwa badafite konti ya IremboGov bemerewe kuyisaba.
Kanda hano umenye uko wafungura konti.
Usaba agomba kuba afite nomero y'indangamuntu, pasiporo yemewe, indangamuntu y'abanyamahanga, cyangwa indangamuntu y'impunzi.
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni n'izina rya imeyili bikora.
Inyandiko zomekwaho bitewe na serivisi (7)
Gahunda y'ibikorwa (Action Plan)
Raporo y’umwaka (Annual report)
Ibaruwa ya garanti
Inyandiko yo kwohereza imodoka (Vehicle shipping document)
Ibaruwa isobanura ibiranga imodoka (ku bavugurura imodoka ya pulake ya IT)
Amasezerano y’ubufatanye (MOUs) ku miryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta
Uruhushya rwo guhagararira undi mu mategeko (Power of attorney)
Inyandiko zishobora kwongerwaho:
Inyandiko nshingiro cyangwa zifasha
Kurikira izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe ibaruwa ishyigikira igenewe imiryango itari iya Leta itangwa na MINEDUC."
Urubuga rwa Irembo kuri www.irembo.gov.rw, ujye mu cyiciro cya “Uburezi”, hanyuma ukande kuri “Gutanga ibaruwa isaba imiryango itegamiye kuri Leta na MINEDUC.”
2. Kanda“Saba” kugira ngo utangire ubusabe.
3. Uzuza 'Amakuru y'Usaba', hanyuma uhitemo ubwenegihugu bw’usaba, amakuru y’uko wamubona(telefoni/imeyili), n’umwanya w’Umuhagarariye.
4. uzuza amakuru arambuye y’umuryango utegamiye kuri Leta (NGO), nk’amazina, amakuru yo uko wawubona (Telefoni/imeyili), n’aho uherereye.
5. uzuza amakuru arambuye y’amasezerano y’ubufatanye (MoU)
6. Ongeraho inyandiko isabwa, hanyuma ukande 'Ibikurikira'.
Icyitonderwa: Inyandiko zomekwaho zigenda zihinduka bitewe n’impamvu ishingiyeho ubusabe bwawe.
7. Genzura niba amakuru yatanzwe ari ay'ukuri, andika nomero ya telefoni n'izina rya imeyili, kanda mu gasanduku kemeza amakuru, hanyuma ukande "Ohereza”.
8. Uzahabwa nomero y’ubusabe (B2……) izagufasha gukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze.
Nyuma yo kohereza ubusabe, buzasuzumwa na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC).
Iyo ubusabe bwawe bumaze kwemerwa, ushobora gukura (download) icyemezo cyawe kuri interineti (e-certificate).





