Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba amasezerano y’imikoranire ku miryango mpuzamahanga itari iya leta, imiryango itari iya leta yo mu gihugu ndetse n’ibigo byigenga bitanga serivisi z’uburezi

Iyi ni serivisi ihabwa imiryango mpuzamahanga itari iya leta, imiryango itari iya leta yo mu gihugu ndetse n'ibigo by'ubucuruzi (ibikorwa bifitiye abaturage inyungu rusange) byifuza gusinyana amasezerano y'imikoranire na Ministeri y'uburezi (MINEDUC) kugira ngo bigire uruhare mu iterambere ry'uburezi mu Rwanda.Iyi serivisi itangwa na Ministeri y’uburezi.


Iyi dosiye itunganywa mu minsi 2. Iyi serivisi ntiyishyurwa.


Ibisabwa:


  • Abasaba bafite cyangwa  badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kanda  hano kugira ubone uko wafungura konti y’Irembo. 

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni na imeyili bikora.


Imigereka isabwa:


         1. Icyangombwa cyo kwiyandikisha (cyo mu gihugu cyawe)

          2. Gahunda y'ibikorwa

          3. Amasezerano y'imikoranire


Kurikiza izi ntambwe mu gusaba “Gutanga amasezerano y’imikoranire ku miryango mpuzamahanga itari iya leta,imiryango itari iya leta yo mu gihugu ndetse n’ibigo byigenda bitanga serivisi z’uburezi”.


  1. Sura www.irembo.gov.rw , hanyuma mu gice cy’ “Uburezi” , hitamo “Gutanga amasezerano y’imikoranire ku miryango mpuzamahanga itari iya leta,imiryango itari iya leta yo mu gihugu ndetse n’ibigo byigenda bitanga serivisi z’uburezi”.



  1. Kanda “Saba” utangize ubusabe.



  1. Kuramo inyandikorugero y’ibisabwa bijyanye n’ubwoko  bw’ikigo cyawe.Wuzuze inyandiko uyigerekeho kuri iyi dosiye.



  1. Uzuza “Umwirondoro w’umuryango utari uwa leta”, hanyuma  uhitemo niba ari umuryango mpuzamahanga,utegamiye kuri leta cyangwa ikigo cyigenga,izina na aderesi  by’uwo muryango utegamiye kuri leta n’uwo guhamagarwa ku bijyanye n’igikorwa.



  1. Ongeraho imigereka isabwa, hanyuma ukande Ibikurikira.



Icyitonderwa: Imigereka isabwa irahinduka bitewe n’impamvu y’ubusabe.


  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili maze ukande kuri Ohereza.


  1. Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe,uhabwa nomero ya dosiye (B2) wakoresha ukurikirana aho dosiye yawe igeze.



  • Iyo dosiye imaze koherezwa ,ubusabe bwawe  buzatunganywa na MINEDUC.

  • Iyo ubusabe bwawe bwemewe, ushobora kumanura icyemezo cy’ikoranabuhanga cyawe.


Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.