Iyi serivisi ifasha gusaba icyemezo cyo gutangiza urugo mbonezamikurire. Iyi dosiye itunganywa n'abayobozi b'inzego z'ibanze. Usaba iyi serivisi ahabwa icyemezo kimwemerera gutangiza urugo mbonezamikurire mu kagali yahisemo. Iyi serivisi itangwa kandi igatunganywa ninzego zibanze (MINALOC).
Igihe cyo gutunganya ni iminsi 30, kandi serivisi ni ubuntu.
Ibisabwa:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti bashobora gusaba iyi serivisi.
Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti ku IremboGov.
Amatsinda n’amasosiyete, amashuri, n’amashyirahamwe y’amadini agomba kuba afite nimero ya TIN cyangwa nimero y’igazeti.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni, imeyili cyangwa byombi bikora.
Imigereka isabwa:
Icyerekezo n'intego by'urugombonezamikurire
Indi migereka yasabwa:
Kopi ya pasiporo
Kurikiza izi ntambwe zoroshye umene uko wasaba icyemezo cyo gutangiza urugo mbonezamikurire (ECD).
Intambwe ya 1: Sura urubuga rwa Irembo kuri www.irembo.gov.rw hanyuma uhitemo serivisi y’Urugo mbonezamikurire” munsi y’Uburezi.
Intambwe ya 2: Kanda "Saba" kugirango utangire gusaba.
Intambwe ya 3: Hitamo icyiciro cyawe, uhitemo niba usaba nk’umuntu ku giti cye, Ishyirahamwe, Sosiyete, Umuryango udaharanira inyungu, Ishyirahamwe ry’amadini cg Ibindi. Ongeraho amakuru nka TIN, Imibare y’indangamuntu cyangwa nibindi.
Intambwe ya 4: Andikamo Umwirondoro w'uhagarariye urugo mbonezamikurire birimo ubwoko bw’ icyangobwa cyiwe hamwe na nomero y’icyo cyangobwa.
Intambwe ya 5: Shyiramo Imyirondoro y'urugombonezamikurire nkuko isabwa.
Intambwe ya 6: Shyiramo imigereka isabwa iri mu ngano n'imiterere bikwiye, maze ukande kuri “Ibikurikira” kugira ngo ukomeze.
Intambwe ya 7: Genzura niba amakuru watanze ari ukuri, ushyiremo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze wohereza.
Intambwe ya 8: Uzabwa nomero ya dosiye (B2…) kugira ngo ubashe kugenzure imiterere y'ubusabe.
Nyuma yo gusaba neza dosiye ku IremboGov wakira SMS/imeyiri yemeza ko dosiye yawe yoherejwe. Ibiro bitunganya bimaze kwemeza ubusabe bwabe uzahabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeyili bikumenyesha ko icyemezo cyabonetse. ubasha gukuramo icyangombwa cyawe unyuze ku rubuga rw'IremboGov