Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba icyifuzo cyo gutumiza ibikoresho cyo gutumiza ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoreshejwe.

Iyi serivisi ihabwa amashuri nibindi bigo by'uburezi bigomba gutumiza ibikoresho by'ikoranabuhanga byakoreshejwe mu burezi.  Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y’uburezi(MINEDUC).


Iyi dosiye itunganywa mu iminsi 7,kandi  Ntiyishyurwa.


Ibisabwa:


  • Abasaba bafite cyangwa  badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kanda  hano kugira ubone uko wafungura konti y’Irembo. 

  • Usaba agomba kuba afite nimero y’indangamuntu cyangwa pasiporo igifite agaciro

  • Usaba agomba kuba afite nimero ya telefoni ikora na imeyili.


Imigereka isabwa


  • Inyandiko y'urutonde rw'ibikoresho byatumijwe mu mahanga

  • Ibaruwa yemeza

  • Raporo y'ubugenzuzi


Imigereka y’ubushake

 

  • Itegeko rigenga ishyirwaho

  • Izindi nyandiko ziyishyigikira


Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe gusaba icyifuzo cyo gutumiza ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoreshejwe.


  1. Sura www.irembo.gov.rw hanyuma mu gice cy “uburezi”;Kanda “Icyifuzo cyo gutumiza ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoreshejwe”.



  1. Kanda “Saba”  ubashe gutangira dosiye.



  1. Uzuza Ibisobanuro birambuye ku kigo cy’uburezi.Ushyiremo ibisobanuro bisabwa uko bikwiye.


  1. Uzuza umwirondoro w’uhagarariye ikigo  harimo imeyili na nomero ya telefoni y’uhagarariye ,umwanya we n’urutonde rw’ibikoresho byatumijwe hanze.



  1. Ongeraho imigereka isabwa,hanyuma ukande kuri Ibikurikira.



  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Ohereza.


  1. Nimero ya dosiye (B2….) ihita yoherezwa kugira ubashe gukurikirana dosiye yawe.


Note:Iyo ubusabe bwawe bwakiriwe bukanemezwa, woherezwa icyemezo cyawe mu buryo bw'ikoranabuhanga (e-certificate) cyangwa ukaba wagikuramo (download) ku rubuga rwa IremboGov.









        



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.