Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) cyatangije isuzuma ry’imyuka irekurwa n’ikinyabiziga, ryunganira isuzumwa risanzwe ry’imiterere y’imodoka rikorerwa ku bigo bigenzura ibijyanye na tekinike y’ibinyabiziga (Contrôle Technique).
Iyi serivisi ifasha ba nyir’ibinyabiziga:
Gusaba no kwishyura gahunda yo kugenzura imyuka isohoka mu kinyabiziga mu buryo bw’ikoranabuhanga
Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) binyuze ku IremboGov.
Impamvu isuzuma ry’imyuka ari ingenzi
Kurinda ubuzima rusange: bigabanya imyuka yangiza ishobora gutera indwara z’ubuhumekero, umutima, cyangwa ubwonko.
Guteza imbere igenzura rikwiye: bishishikariza gusuzumisha no gusana ikinyabiziga kenshi kugira ngo bigabanye imyuka yangiza.
Gushyigikira Impinduka zigamije kurengera ibidukikije no gukoresha ingufu zisukuye: bigamije guteza imbere ikoreshwa ry’ibinyabiziga zicunga neza lisansi n’izikoresha amashanyarazi.
Amakuru y’ingenzi mbere yo gusaba serivisi
Ushobora gusaba iyi serivisi gusa niba icyemezo cyawe cy’isuzuma rya tekiniki (kontorole) cyarangije igihe cyacyo.
Kugira ngo usabe iyi serivisi, ugomba kuba waramaze gusaba gahunda y’isuzuma rya tekiniki (kontorole). Kumenya uko wayisaba, kanda hano.
Amande yose agomba kwishyurwa: Amande yose y’umutekano wo mu muhanda atarishyurwa agomba kwishyurwa mbere yo gusaba gahunda yo gusuzumisha.
Inshuro isuzuma rikorwa:
Ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo (bitari iby’ubucuruzi): rimwe mu mwaka
Ibinyabiziga by’ubucuruzi: kabiri mu mwaka
Icyitonderwa: Gusaba gahunda y’isuzuma rya tekiniki n’iry’imyuka icyarimwe bizagufasha kwirinda gusubira inshuro nyinshi ku Kigo gishinzwe Isuzuma ry’ibinyabiziga no guhabwa serivisi byihuse.
Ibinyabiziga byemerewe:
Ibinyabiziga byose bikorera mu Rwanda bisabwa gusaba iyi serivisi, uretse ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi 100% n’ibinyabiziga mpuzamahanga bitazamara mu Rwanda hejuru y’amezi 3.
Aho isuzuma rikorerwa:
Isuzuma ry’imyuka rizajya rikorwa ku bigo bisanzwe bigenzura ibijyanye na tekinike y’ibinyabiziga (Contrôle Technique).
Remera
Rwamagana
Huye
Musanze
Igiciro n’igihe cyo gutunganya ubusabe:
Gahunda yo gusuzuma ikinyabiziga cyawe uhita uyihabwa ako kanya nyuma yo kwishyura.
AMAFARANGA Y'IGENZURA RY'IREKURWA RY' UMWUKA KU BINYABIZIGA BIKORESHWA NA MOTERI
Icyitonderwa:
Iyo Ikinyabiziga cyawe gitsinzwe isuzuma rya mbere, isuzuma rya kabiri wishyura 50% by’igiciro gisanzwe, mu gihe usabye mu minsi 14 uhereye igihe wayitsindiwe.
Iyo urengeje iminsi 14, uzongera wishyure amafaranga angana nayo wishyuye ku isuzuma rya mbere.
Intambwe zo gusaba gahunda yo gusuzumisha Imyuka
Sura urubuga www.irembo.gov.rw hanyuma winjire ku IremboGov.
Niba nta konti ufite, ushobora gukomeza utinjiye mu rubuga.
Turagushishikariza gukoresha konti yawe, kugira ngo bikorohere gukurikirana ubusabe bwawe. Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti yawe.
Shakisha serivisi yo “Gusaba Isuzuma ry’imyuka y’ibinyabiziga ” iri mu cyiciro cya “Ibikorwa Remezo n’Ibidukikije,” hanyuma uyikandeho.
Kanda kuri “Saba” kugira ngo utangire gusaba.
Injiza amakuru y’ikinyabiziga (nomero ya pulaki), hanyuma wemeze ubuziranenge bwo gusaba; nomero ya pulaki n’amafaranga uzishyura bizahita bigaragara.
Hitamo ikigo n’itariki by’isuzuma, maze ukande ahanditse “ibikurikira”
Suzuma ko amakuru ari ukuri, injiza nimero ya telefone yawe na/cyangwa aderesi ya emeyili, ushyire akamenyetso mu kazu ko kwemeza, hanyuma ukande Ohereza.
Nimero yo kwishyuriraho (intangizwa na 88…) izahita itangwa kugira ngo wishyure. Kanda kuri Kwishyura.
Icyitonderwa: Iyo nimero yo kwishyuriraho irangira mu isaha imwe.
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Kubona andi makuru ajyanye n’uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Nyuma yo Kohereza Ubusabe
Nyuma yo kwishyura, uzahabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa emeyili bikumenyesha igihe, itariki n’aho uzasuzumishiriza ikinyabiziga cyawe.
Jyana ikinyabiziga cyawe mu kigo wahisemo ku itariki wahawe.
Ikinyabiziga cyawe nikimara gutsinda isuzuma ry’imyuka, uzashobora gukuramo icyemezo cyawe ku rubuga rwa IremboGov mu buryo bw’ikoranabuhanga. Niba waratanze emeyili, icyemezo kizoherezwa kuri emeyili yawe mu buryo bwa PDF. Kanda hano urebe uko wakuramo icyemezo mu buryo bw’ikoranabuhanga ku IremboGov.