Iyi serivisi ifasha ba nyir’ubutaka kongera cyangwa kuvana uwo bashakanye muri rejisitiri y’ubutaka.Iyi serivisi itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubutaka (NLA).
Iyi dosiye itunganywa mu minsi 13. Kandi Ntiyishyurwa.
Ibisabwa:
Abasaba bagomba kuba bafite konti y’IremboGov kugira babashe gusaba iyi serivisi cyangwa bakegera umu agenti w’irembo ubegereye akabafasha.
Kanda hano kugira ubone uko wafungura konti y’Irembo.
Irangamimerere yawe igomba kwerekana ko “Wubatse” mu gihe wahisemo kongeraho nyir’ubutaka.
Irangamimerere yawe igomba kwerekana ko Upfakaye/Watandukanye n’uwo mwashakanye mu gihe wahisemo gukuraho nyir’ubutaka,kandi ugomba gukuramo gusa uwo mwashakanye ku butaka.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora na imeyili cyangwa byombi.
Kurikiza izi ntambwe zikurikira ubashe gusaba kuvugurura imbibi no gukosora ubuso
Sura www.irembo.gov.rw ukande kuri “Kwinjira” winjire muri konti yawe.
Mu gice cy’ “Ubutaka” , hitamo “Kongera cyangwa kuvana uwo mwashakanye muri rejisitiri y’ubutaka”.
Soma amakuru ya serivisi neza, nyuma ukande “Saba”.
Hitamo impamvu yo gusaba “Kongeraho nyir’ubutaka” cyangwa “Gukuraho nyir’ubutaka”.
Uzuza amakuru y’usaba n’ay’ubutaka.Wongereho na UPI y’ubutaka.
Iyo uhisemo kongeraho nyir’ubutaka,usabwa kuzuza imyirondoro na aderesi ya nyir’ubutaka mushya
Iyo uhisemo gukuraho nyir’ubutaka, shyiramo igihe washyingiwe n’impamvu yo gukuraho
Ongeraho imigereka isabwa ,nyuma ukande Ibikurikira.
Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Ohereza.
Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe,uhabwa nomero ya dosiye (B2) wakoresha ukurikirana aho dosiye yawe igeze.
Icyitonderwa:
Iyo ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka (NLA) cyakiriye kikanemeza ubusabe bwawe , uhabwa ubutumwa bugufi ukaba wakuramo icyemezo cyawe gishya cy’ubutaka cy’ikoranabuhanga.







