Iyi serivisi ifasha ba nyiri ubutaka kuvugurura cyangwa guhindura uhagarariye byemewe n’amategeko wanditse ku cyangombwa cy’ubutaka bwabo. Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA).
Igihe cyo gutunganya ubusabe ni iminsi 13, kandi serivisi ntiyishyurwa.
Ibisabwa mbere yo gusaba:
Usaba udafite konti ya IremboGov ntashobora gusaba iyi serivisi.
Kanda hano umenye uko wa fungura konti kuri IremboGov.
Inyandiko zisabwa kongerwaho:
Inyandiko zishyigikira ubusabe (Supporting Documents)
Kopi ya pasiporo
Kurikiza izi ntambwe zoroshye zo guhindura uhagarariye byemewe n’amategeko ku cyangombwa cy’ubutaka:
Sura www.irembo.gov.rw hanyuma ukande kuri Kwinjira kugira ngo utangire gusaba iyi serivisi.
Mu gice cy’Ubutaka, kanda kuri Gukosoza amakuru mu gitabo cy’inyandiko z’ubutaka.
Hitamo“Change the legal representative” aho barebera amahitamo.
Kanda“Saba”.
Ongeraho amakuru yawe (nyiri ubutaka) arimo nomero y’indangamuntu, amakuru y’itumanaho(nomero ya telefoni cyangwa imeyili), na UPI y’ubutaka.
Injiza amakuru y’Uhagarariye mushya byemewe n’amategeko, harimo amakuru y’indangamuntu ye na aderesi yaho atuye.
Shyiraho (upload) inyandiko zisabwa mu ngano (size) n’imiterere (format) bikwiye, hanyuma ukande kuri “Ibikurikira.”
Emeza ko amakuru watanze ari yo, andikamo nomero ya telefoni na aderesi ya imeyili, shyira akamenyetso mu kazu ko kwemeza (verification), hanyuma ukande kuri “Ohereza.”
Hazahita hakorwa nomero y’ubusabe (B2…) izagufasha gukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze.
Icyitonderwa: Iyo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA) kimaze kwakira no kwemeza ubusabe bwawe, uzahabwa ubutumwa bumenyesha bu gusaba gukuramo E-title yawe ivuguruye.
Niba ushyizeho imeyili kugira ngo ujye wakira imenyesha ku busabe bwawe, E-title ivuguruye izoherezwa kuri iyo imeyili.
Usaba ashobora kandi gukuramo E-title ivuguruye kuri IremboGov akoresheje nomero y’ubusabe. Kanda hano umenye uko wayikura ku rubuga rwa IremboGov.






