Iyi serivisi yemerera nyir’ubutaka guhindura amakuru ku butaka bwe, haba umwirondoro urambuye, izina, abamuhagarariye, ndetse n’ibindi. Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA).
Serivisi itwara iminsi 7 y’akazi serivisi n’ibuntu.
Ibikenewe:
- Usaba agomba kuba afite konti ya IremboGov kubona iyi serivisi. Kanda hano umenye uko wafungura konti ya IremboGov cyangwa ugane umu ejenti wa Irembo ukwegereye aguhe ubufasha. 
- Umunyarwanda usaba serivisi agomba kuba afite nomero y’indangamuntu, umunyamahanga afite pasiporo. 
- Usaba agomba kuba afite nimero y’ubutaka (UPI). 
- Insengero/Imiryango Itegamiye kuri Leta/Koperative/Amashyirahamwe y’Imyuga: bigomba kuba bifite izina, nimero y’igazeti, aderesi, ndetse na UPI. 
- Sosiyete igomba kuba ifite izina, TIN, aho ibarizwa, ndetse na UPI. 
- Imigereka iratandukana; dosiye ishobora kuyikenera cyangwa ntiyikenere. 
- Usaba agomba kuba afite telefone cyangwa imeyili bikora. 
Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze usabe gukosoza amakuru ku byangombwa by’ubutaka:
- Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi. 
- Ahanditse Ubutaka, kanda kuri Gukosoza amakuru y’abantu banditse ku byangombwa by’ubutaka. 
- Hitamo serivisi wifuza ari yo “Gukosoza amakuru y’abantu banditse ku byangombwa by’ubutaka,” maze ukande kuri Saba. 
- Uzuza Umwirondoro w’Usaba. Usaba yaba umunyarwanda ufite indangamuntu cyangwa umunyamahanga ufite pasiporo; amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji. 
- Uzuza Ibiranga Ubutaka maze uhitemo Impamvu yo guhindura. - Abanyarwanda n’abanyamahanga: 
 
- Urusengero/Sosiyete/Umuryango utari uwa Leta/Koperative/Ishyirahamwe ry’Umwuga: 
- Shyiraho inyandiko zikenewe mu buso n’ingano bisabwa. 
- Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze. 
- Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza. 
- Kode/nomero yo kwishyuriraho (88….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje uburyo butandukanye. Kanda hano umenye uburyo butandukanye wakwishyuramo. 
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura binyuze kuri IremboGov, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi (SMS)/imeyili byemeza ko yishyuye. Iyo igihe cyo guhabwa inyandiko y’ubutaka yavuguruwe cyageze, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi (SMS) bumumenyesha igihe n’aho azayifatira.






