Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba gusimbuza Urwandiko rw’inzira rwa CEPGL

Iyi serivisi ifasha Abanyarwanda cyangwa Abanyamahanga batuye mu Rwanda gusimbuza inzandiko z’inzira za CEPGL mu gihe zibuze, zangiritse cyangwa zibwe. Abasaba babanza gusaba icyemezo cy’uko rwabuze  mu biro by’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), hanyuma bagasaba iyi serivisi. Serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE).

Abanyarwanda (abato n’abakuru) bishyura 1000 Frw cyangwa idolari 1 ry’Amerika, naho Abanyamahanga bishyura 15,000 Frw cyangwa amadolari 15 y’Amerika. Igihe cyo gutunganya dosiye ni umunsi 1.

Ibisabwa mbere yo gutangira gusaba: 

  •  Abasaba bafite cyangwa badafite konti ku Irembo bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kanda hano urebe uburyo bwo gufungura konti ku IremboGov.

  • Abanyarwanda bagomba kugira nimero y’indangamuntu cyangwa nimero y’ifishi y’umwenegihugu ku bana bataruzuza imyaka 18. 

  • Abanyamahanga bagomba kuba bafite nimero ya pasiporo.

  • Inyandiko zisabwa zirihariye bitewe n’icyiciro cy’ubwenegihugu ku bantu bakuru ndetse no ku cyiciro cy’abana bato. 

  • Abasaba bagomba kuba bafite icyemezo cy’ibyabuze cyatanzwe na RIB

  • Abasaba bagomba kuba bafite nimero ya CEPGL bari basanganywe.

  • Inyandiko zigomba kongerwaho zirimo:

  • Icyemezo cy’ibyabuze cyatanzwe na RIB,

  • Kopi y’indangamuntu,

  • Ifoto ya pasiporo,

  • Umukono.

  • Abasaba bagomba kugira nimero ya telefoni ikora, aderesi ya imeyili ikora, cyangwa byombi.

Kurikirana izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe gusimbuza Urwandiko rw’inzira rwa CEPGL:

  1. Sura www.irembo.gov.rw hanyuma mu cyiciro cy’Abinjira N’abasohoka ukande kuri Serivisi za CEPGL.

  1. Hitamo serivisi ushaka; “Gusimbuza urwandiko rw’inzira rwa CEPGL” hanyuma ukande kuri Saba.


3. Hitamo ukeneye iyi serivisi, niba usaba ari hejuru y’imyaka 18 cyangwa munsi ya 18.

4. Uzuza amakuru y’usaba, hanyuma ibyo bisobanuro bizakururwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bigaragarizwe ku ruhande rw’iburyo rw’urupapuro.

5. Ongeraho inyandiko zose zisabwa mu buryo n’ingano bisabwa. 

  1. Ku bantu bakuru, inyandiko zisabwa zigenwa n’ubwenegihugu.

  2. Ku bana, inyandiko zisabwa zigenwa n’icyiciro cyabo.

6. Kanda kuri Ibikurikira kugira ngo ukomeze.

7. Emeza ko amakuru ari ukuri, injiza nimero ya telefoni na/ cyangwa aderesi ya imeyili, ushyire akamenyetso mu kadirishya ko kwemeza, hanyuma ukande kuri Ohereza.
8. Nimero yo kwishyuriraho  ( itangizwa na 88….) izahita itangwa, ukande kuri Ishyura. Kanda hano urebe andi makuru ku buryo bwo kwishyura.


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura neza binyuze kuri IremboGov, usaba ahita ahabwa ubutumwa buturutse muri DGIE bumumenyesha gusura ibiro byabo kugira ngo ahabwe amabwiriza akurikira yerekeranye n’ubusabe bwe.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.