Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba urundi rwandiko rw’inzira rwa CEPGL

Iyi serivisi yemerera umunyarwanda cyangwa umunyamahanga utuye mu Rwanda gusaba urundi rwandiko rw’inzira rwa CEPGL, rukabemerera kugenda mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari ari byo U Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Serivisi itangwa n’Ibiro by’Igihugu bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE).

Kunoza serivisi bitwara umunsi 1 w’akazi, igiciro ni 10,000 Frw.

Ibikenewe:

  • Usaba ntekeneye konti ya IremboGov kugira ngo asabe iyi serivisi.

  • Umunyarwanda agomba kuba afite nomero y’indangamuntu cyangwa nomero y’ifishi y’umwenegihugu (abana).

  • Umunyamahanga agomba kuba afite nomero ya pasiporo.

  • Imigereka iterwa n’ubwoko bw’ubwenegihugu ku bakuru, ndetse n’icyiciro cy’abato ku bana.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya CEPGL iheruka.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili, cyangwa byombi bikora neza.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe gusaba urundi rwandiko rw’inzira rwa CEPGL:

1. Gana www.irembo.gov.rw ahanditse Abinjira n’Abasohoka, maze ukande kuri Serivisi CEPGL.

2. Hitamo serivisi wifuza ari yo “Gusaba urundi rwandiko rw’inzira rwa CEPGL,” maze ukande kuri Saba


3. Hitamo ukeneye iyi serivisi; niba usaba ari hejuru y’imyaka 18 cyangwa munsi y’imyaka 18. 


4. Uzuza Umwirondoro w’usaba serivisi; amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji. 

5. Shyiraho imigereka ikenewe mu buso n’ingano bisabwa.

  1. Ku bakuru, imigereka iterwa n’ubwoko bw’ubwenegihugu.

  2. Ku bana, imigereka iterwa n’icyiciro cy’abato.

6. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.


7. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


8.  Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.



ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, usaba yoherezwa ubutumwa buvuye mu biro bya DGIE bumumenyesha ko agomba kugana ibiro byayo mu rwego rwo kwemeza dosiye.


Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.