Urwandiko rw’inzira rwa CEPGL rutangwa ku Munyarwanda cyangwa umunyamahanga uba mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko, rukamwemerera gutembera mu bihugu bigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (CEPGL), ari byo Uburundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Iyi serivisi itangwa n’Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE).
Igihe iki cyangombwa kimara ku banyawanda ni amezi 6, naho ku banyamahanga batuye mu Rwanda ni amezi 3. Igihe cyo gutunganya iyi serivisi ni umunsi umwe.
Abanyarwanda (abakuze n’abato) bishyura amafaranga 1,000 Frw cyangwa i dorari rimwe (1) ry’Amerika, mu gihe abanyamahanga bishyura 10,000 Frw cyangwa amadorari 10 y’Amerika.
Ibisabwa mbere yo gusaba:
Abasaba iyi serivisi bafite cyangwa badafite konti ya Irembo, bose barashobora gusaba iyi serivisi.
Abanyarwanda bakuru (barengeje imyaka 18) bagomba kuba bafite nimero y’indangamuntu.
Abanyarwanda bato bafite hagati y’imyaka 16 na 18 bagomba kuba bafite nimero y’indangamuntu.
Abanyarwanda bato bafite munsi y’imyaka 16 bagomba kugira Nimero y’Ifishi y’Ubwenegihugu.
Abanyarwanda bato bafite munsi y’imyaka 16 badafite iyo nimero bashobora no gusaba iyi serivisi.
Abanyamahanga bagomba kugira nimero ya pasiporo.
Ibyangombwa bisabwa bitandukana bitewe n’ubwoko bw’umwirondoro ku bakuru, ndetse no ku byiciro by’abana bato.
Ibyangombwa bigomba kuba byujuje ibi bikurikira:
Ifoto iskanwe ya pasiporo igomba kuba ifite ubunini bwa kilobayiti 200 , mu buryo bwa JPG.
Kopi y’indangamuntu iskannye igomba kuba ifite ubunini bwa Kilobayiti 500, mu buryo bwa PDF.
Ifoto ya pasiporo iskannye igomba kuba ifite ubunini bwa 200KB, mu buryo bwa JPG.
Umukono uskannye ugomba kuba ufite ubunini bwa Kilobayiti 50, kandi uri mu buryo bwa JPG.
Ibindi byangombwa bigomba kuba bifite ubunini bwa Kilobayiti 500 kandi mu buryo bwa PDF gusa.
Abasaba bagomba kuba bafite nimero ya telefoni ikora, aderesi ya imeyili, cyangwa byombi.
Kurikira izi ntambwe zoroshye zo gusaba urwandiko rw’inzira rwa CEPGL:
Sura urubuga rwa www.irembo.gov.rw, hanyuma munsi ya serivisi z’Abinjira N’abasohoka, kanda kuri “Serivisi CEPGL”.
Hitamo “Gusaba urwandiko rw’inzira rwa CEPGL,” Hanyuma ukandi “Saba”.
Hitamo ukeneye iyi serivisi; niba usaba ari Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga.
Niba usaba ari umunyamahanga (umukuru cyangwa umwana), yinjizamo nimero ya pasiporo ye.
Niba usaba ari Umunyarwanda urengeje imyaka 18, yinjizamo nimero y’indangamuntu ye.
Niba usaba ari Umunyarwanda uri munsi y’imyaka 18, yinjizamo Nimero y’ifishi y’Ubwenegihugu.
Niba usaba ari Umunyarwanda uri munsi y’imyaka 18 akaba adafite Nimero y’Ifishi y’Ubwenegihugu. Ashyiramo amakuru amuranga n’amakuru y’umurera.
Uzuza Amakuru y’Uyusaba, hanyuma ayo makuru azakururwa agaragazwe ku ruhande rw’iburyo rw’urupapuro.
Shyiraho inyandiko zose zisabwa mu buryo n’ingano bikwiye.
Ibyo wongeraho biterwa n’ubwoko bw’ubwenegihugu.
Ku banyarwanda bataruzuza imyaka y’ubukure, ibyo wongeraho biterwa n’icyiciro cy’uwo muntu utaruzuza imyaka y’ubukure.
Kanda ahanditse “Ibikurikira” kugira ngo ukomeze .
Emeza ko amakuru ari ukuri, winjize nimero ya telefoni na/ cyangwa aderesi ya imeyili, ushyire akamenyetso mu kadirishya ko kwemeza, hanyuma ukande kuri Ohereza.
Nimero yo Kwishyuriraho (itanginzwa na 88…) izahita itangwa kugira ngo wishyure, ukande kuri Ishyura.
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Kugira ngo umenye byinshi ku bijyanye n’uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura neza binyuze kuri IremboGov, usaba ahabwa ubutumwa bwo gusubizwa buturutse mu Ibiro Bikuru Bishinzwe ’Abinjira n’Abasohoka bubamenyesha ko bagomba kugana ibiro byabo kugira ngo bahabwe amabwiriza akurikiraho yerekeye ubusabe bwabo.