Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wabitsa amafaranga y’isuzumisha ry’ibinyabiziga

Iyi serivisi yemerera za sosiyete kubitsa amafaranga azakoreshwa mu gusuzumisha ibinyabiziga byazo. Serivisi itangwa na Polisi y’Igihugu (RNP).

Kunoza serivisi ni umunsi 1 w’akazi; igiciro giterwa n’amafaranga sosiyete yifuza kubitsa.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kugana Ikigo gishinzwe gisuzuma ibinyabiziga (MIC) kugira ngo ahabwe kode ya sosiyete.

  • Ntabwo ukeneye konti y’Irembo kugira ngo usabe iyi serivisi.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili cyangwa byombi bikora neza.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe kubitsa amafaranga y’isuzumisha ry’ibinyabiziga:

1. Gana www.irembo.gov.rw, maze ukande kuri Gusuzumisha ibinyabiziga.


2. Hitamo serivisi wifuza ari yo “Kubitsa amafaranga y’isuzumisha ry’ibinyabiziga,” maze ukande kuri Saba.

 


3. Uzuza Umwirondoro wa dosiye maze ukande kuri Ibikurikira gukomeza.


4. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


5. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.




ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, ibinyabiziga bya sosiyete byemererwa gusaba gahunda y’isuzumisha. Kanda hano umenye uko wasaba gahunda y’isuzumisha ry’ibinyabiziga.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.