Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba indangamuntu nk’umunyarwanda uba mu mahanga

Iyi serivisi yemerera abanyarwanda baba mu mahanga gusaba indangamuntu bakanabona nomero y’ifishi y’umwenegihugu. Indangamuntu ni icyangombwa cyemeza ko umuntu ugejeje imyaka ari umunyarwanda mu gihe nomero yífishi y’umwenegihugu (NPR) imushyira mu gitabo cyandikwamo abaturage. Iyo usaba amaze guhabwa NPR, ahita yishyurira serivisi maze agasabwa gutanga ibimuranga kuri ambasade y’U Rwanda ibishinzwe. Nyuma y’aho, usaba yoherezwa ubutumwa burimo nomero ye y’indangamuntu, agategereza igihe azabonera indangamuntu. Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA).

Bisaba iminsi 30 ndetse n’amafaranga 500 kugira ngo iyi dosiye itunganywe.

Ibikenewe:

  • Ntabwo ukeneye konti y’Irembo kugira ngo ubashe guhabwa iyi serivisi.

  • Usaba dosiye agomba kuba afite hejuru y’imyaka 16

  • Imigereka ikenerwa ni ifoto ya pasiporo, kopi y’icyangombwa, inyandiko y’irangamimerere, ndetse n’izindi zisabwa.

  • Usaba agomba kuba ari mu mahanga (hanze y’U Rwanda).


Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze ubashe gusaba indangamuntu uri mu mahanga:


1. Gana www.irembo.gov.rw ahanditse Irangamimerere, maze ukande kuri Gusaba Indangamuntu. 


2.  Hitamo serivisi wifuza ari yo Gusaba indangamuntu ku banyarwanda baba mu mahanga badafite umubare wa NPR, maze ukande kuri Saba.


3. Shyiramo Umwirondoro w’Usaba.


4. Shyiraho inyandiko zikenewe nk’imigereka mu ngano n’ubuso bisabwa.


5. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.

 

6. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba serivisi no kwishyura binyuze muri IremboGov, dosiye yoherezwa muri ambasade ndetse n’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka (DGIE) kwemezwa. Iyo dosiye yemejwe, yoherezwa muri NIDA kugira ngo hatangwe nomero ya NPR, iyi yoherezwa kuri imeyili y’usaba. Usaba yoherezwa ubundi butumwa burimo kode yo kwishyura (99….). Ashobora kwishyura akoresheje VISA cyangwa MasterCard. 

Nyuma yo kwishyura, usaba yoherezwa ubutumwa bumumenyesha igihe azajya gutanga ibimuranga kuri ambasade, ndetse n’intambwe zikurikiraho.

 

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Sorry we couldn't be helpful. Help us improve this article with your feedback.