Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko washaka dosiye yawe ku rubuga rw’IremboGov

Iyi nyandiko ikwereka uburyo wakuramo dosiye mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri IremboGov, intambwe ku yindi. Aha ngaha, uba wamaze gusaba, kwishyura ndetse no guhabwa nomero ya dosiye.

Ibikenewe: 

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya dosiye cyangwa kode yo kwishyuriraho.

  • Usaba agomba kuba afite ubutumwa buvuye mu kigo cya leta bwemeza ko yasabye dosiye.

  • Usaba akenera interineti/murandasi na mudasobwa cyangwa telefone igendanwa/smartphone. 

Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe gusohora icyemezo cyawe: 

  1. Jya kuri www.irembo.gov.rw  maze ukande kuri Shaka dosiye

  1. Shyiramo nomero ya dosiye cyangwa kode yo kwishyuriraho mu ishakiro maze ukande kuri gushakisha dosiye. Dosiye wasabye zihita zigaragara.

Noneho ubu ushobora kubona ibisobanuro birambuye kubyerekeye ubusabe bwanyu. Mushobora no guhitamo icyo gukora kuri dosiye yanyu mukanze ku tumenyetso twerekanywe haruguru. Utu tumenyetso dushobora guhinduka bitewe n’aho dosiye igeze.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.