Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba kugabanya ubutaka

Iyi serivisi yemerera ba nyir'ubutaka gusaba kugabanyamo ikibanza kimwe ibibanza bitoya.Nyuma y'uko iyi dosiye imaze gutunganywa neza, ibyangombwa by'ubutaka bishya bya buri kibanza cyagabanyijwe bizatangwa kugira ngo bisimbure ibyangombwa bya mbere.


Serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka. Itwara iminsi 30 kandi ntiyishyurwa.

Ibikenewe: 

  • Usaba agomba kuba afite konti ya IremboGov kubona iyi serivisi. Kanda hano umenye uko wafungura konti ya IremboGov cyangwa ugane umu ejenti wa Irembo ukwegereye aguhe ubufasha.

  • Umunyarwanda usaba serivisi agomba kuba afite nomero y’indangamuntu, umunyamahanga afite pasiporo.

  • Usaba agomba kuba afite nimero y’ubutaka (UPI).

  • Usaba agomba kuba afite telefone cyangwa imeyili bikora.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze usabe kugabanya ubutaka: 

1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.


2. Ahanditse Ubutaka, ukande kuri Kugabanya ubutaka. 


3. Kanda kuri Saba.

4. Uzuza Umwirondoro w’usaba serivisi n'ibiranga ubutaka (UPI) n’umubare w’ibibanza bito wifuza. 


6. Uzuzamo amakuru y'umuhanga muby'ubutaka (land surveyor) Hitama akarere urahita uhabwa urutonde rw'abashinzwe ubutaka baherereye muri ako karere na nomero ya telefoni akoresha.


7. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.


8. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


9. Urahita uhabwa nomero ya dosiye (B2.........)  wifashisha mugukurikirana ubusabe bwawe.


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba binyuze kuri IremboGov, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi (SMS)/imeyili imubwira icyo agomba gukora (ushobora gusawa kugenda witwaje  inyandiko zikenewe kugira ngo dosiye inozwe igihe babimusabye).

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.